Chris Brown yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

Chris Brown yarikoroje ku mbuga nkoranyambaga

 Jan 19, 2026 - 11:58

Umuhanzi w’icyamamare, Chris Brown, yongeye gukurura amarangamutima y’abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga nyuma yo gushyira ubutumwa bugufi ariko bufite igisobanuro gikomeye yashyize kuri Instagram ye. 

Uwo muhanzi yashyizeho amagambo agira ati:“BROWN":Break rules only when necessary”, asobanura ko amategeko yangizwa gusa iyo bibaye ngombwa.

Ubu butumwa bwihariye bwateguwe hifashishijwe inyuguti zigize izina rye rya nyuma, Brown, ibintu benshi bafashe nk’uburyo bwo kugaragaza igitekerezo cye ku kwigenga, gufata ibyemezo byigenga no kutagendera gusa ku byo abandi bateganya.

Nubwo Chris Brown atigeze asobanura byimbitse icyo yashakaga kuvuga, ubutumwa bwe bwakomeje gutuma abakunzi be n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga baganira ku bisobanuro byabwo, bamwe babufata nk’inyigisho yo gutinyuka no kwigirira icyizere, mu gihe abandi babufashe nk’igihamya y’uko ubuzima bwe bwuzuyemo ibigeragezo n’imyanzuro ikomeye.

Nk’uko byamaze kugaragara, Chris Brown akomeje gukoresha imbuga nkoranyambaga ze nk’urubuga rwo gutambutsa ibitekerezo bye no gusangiza abafana be amasomo n’ubunararibonye yakuye mu buzima bwe bwa buri munsi.

Chris Brown yatanze ubusobanuro bw'izina rye benshi byabyibazaho