Mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Nzeri 2022, Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwasubitse urubanza rwa Edouard Bamporiki wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco. Byari biteganyijwe ko aburana ku byaba byo kwakira no gutanga indonke aregwa.
Urubanza rwa Edouard Bamporiki rwari ruteganyijwe uyu munsi ku isaha ya saa 8:30 ndetse kuri iyi saha, Hon Bamporiki yagejejwe imbere y'abacamanza, abazwa niba yiteguye kuburana ku byaha aregwa ariko asubiza ko atiteguye kubera ko adafite umwunganizi mu mategeko.
Bamporiki, impamvu yatanze ni uko adafite abamwunganira mu mategeko kuko bari mu matora (urugaga rw'abavoka) kandi amategeko amwemerera kuburana ari kumwe n'umwunganizi.
Uru rubanza rwahise rwimurwa, ruzaburanishwa mu mizi ku itariki 21 Nzeri 2022.
Edouard Bamporiki wari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Umuco yahagaritswe ku mirimo ye na Perezida Paul Kagame kuwa 05 Gicurasi 2022 kubera ibyaha yari akurikiranyweho nk’uko byemejwe n’ibiro bya minisitiri w’intebe.
Nyuma yaho Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwakoze iperereza kuri Bamporiki ku byaha birimo kwakira no gutanga indonke ndetse mu mpera za Kanama, Dosiye ye ishyikirizwa Ubushinjacyaha.
View this post on Instagram
Edouard Bamporiki amaze igihe afungiwe iwe mu rugo akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na ruswa.