Will Smith udaherutse ku rubyiniro yatewe ishema n'urubyaro rwe

Will Smith udaherutse ku rubyiniro yatewe ishema n'urubyaro rwe

 Apr 19, 2023 - 17:25

Will Smith yagaragaje ibyishimo byinshi, ubwo abana be bari barimo kusa ikivi yasize.

Will Smith yerekanye ko ashyigikiye abana be mu iserukiramuco rya Coachella ry’uyu mwaka. Abana be babiri bato, Willow na Jaden, barimo baririmbira hamwe kuri stage mu iserukiramuco rizwi cyane rya California imbere y’imbaga y’abantu benshi ndetse Will yari yiyemeje kutazabura.

Will Smith ntabwo yahishe ibyishimo yatewe n'abana be bashimishije abari bitabiriye Coachella [Getty Images]

Uyu mukinnyi wa firime, yashyize amashusho kuri konte ye ya Instagram aho agaragara yishimira iki gitaramo mu mbaga nini y’abantu bari bakitabiriye. Smith yari afite ibyishimo bisendereye, ku buryo yahisemo kwinjira muri rubanda rugufi, aho kwinjira mu banyacyubahiro.

Muri aya mashusho, Will Smith aba ari gufotora ku rubyiniro aho abana be bombi barimo gutaramira, mbere yo guhindura kamera yerekane akamweyu yari afite, ku maso, biragaragara ko yari umubyeyi wishimye.

Umukobwa wa Will Smith, Willow na musaza we Jaden, bateye ishema se udaheruka ku rubyiniro[Getty Images]

Mu by’ukuri, ni Willow watangiye aririmba wenyine, umuvandimwe we Jaden, aza kumusanga ku rubyiniro kugira ngo bakorane indirimbo ebyiri.

Will Smith utarigeze agaragara gutya kuva yarwanira mu birori bya Oscars 2022, ntiyashoboraga kubura mu birori nk’ibi. Byari ibihe bitazibagirana ku muryango wa Smith.