Kera kabaye ifoto y'umwana wa Meddy yagiye ahagaragara

Kera kabaye ifoto y'umwana wa Meddy yagiye ahagaragara

 Mar 23, 2023 - 13:40

Nyuma y'umwaka umwe avutse, ifoto umwana wa Meddy yagiye ahagaragara bwa mbere kuva yavuka umwaka ushize.

Mu mwaka ushize wa 2022, nibwo muryango wa Ngabo Medard na Mimi wahawe umugisha w'umwana ariko kuva icyo gihe bari bataragagaza isura y'uwo mwana.

Mu minsi yashize, nibwo Mimi na Meddy bakoze ibirori byo kwizihiza isabukuru y'umwaka umwe w'umwana wabo avutse.

Myla wari warateye abantu benshi amatsiko, byashyize ajya ahagaragara abantu baramubona ndetse mu bitekerezo bya bamwe nta numwe utishimiye kumubona.

Muri Gicurasi 2021, nibwo Ngabo Medard na Mimi bemeranye kubana nk'umugabo n'umugore imbere y'abantu n'Imana mu bukwe bwabereye Dallas muri Leta zunze ubumwe za America. 

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu mwaka wa 2017 ariko nta gihamya kugeza mu mwaka wa 2018 ku isabukuru ye Meddy ubwo Mimi yananirwaga kwihishira agataka urwo akunda Meddy .

Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeresha amagambo y’Ikinyarwanda amubwira ati “Mutima wanjye, ndagukunda”, arangije ashyiraho utumenyetso tw’umutima.