B-Trey ari mu myiteguro yo gukora ubukwe

B-Trey ari mu myiteguro yo gukora ubukwe

 Jan 21, 2023 - 13:39

Umuraperi B-Threy yashyize hanze integuza y’ubukwe bwe n’inkumi yitwa Keza bamaze igihe mu rukundo bakaba bitegura kurushinga ku wa 11 Werurwe 2023.

B-Trey yamaze gutangaza ko agiye gukora ubukwe n'umukunzi we bamaze igihe bakundana. 

Ni ubukwe uyu muraperi amaze iminsi ategura bucece kugeza ubwo muri izi mpera z’icyumweru hasohotse integuza z’ubukwe bwe buteganyijwe ku wa 11 werurwe 2023.

B-Trey aganira na Inyarwanda yasobanuye byinshi ku bukwe bwe ndetse n'umukunzi we akeza bagiye gukora ubukwe muri uku kwezi kwa werurwe.

Yagize ati "Ni amahirwe ku muntu kukwereka urukundo, noneho bavuga ko abaraperi ari abantu badashobotse, rero iyo ugize Imana ukabona umuntu muhuza rero biba byiza cyane."

Yakomeje Kandi avuga ku kintu yiteze ku mukunzi we nibamara gukora ubukwe ndetse n'ukuntu azafatanya urugo n'ubuhanzi bwe.

Ati "Ikindi nagiraga ngo ngaragaze ubuhanzi bwanjye, mu gihe cya nyaco kandi nzi ko jyewe n’umukunzi wanjye tuzabifatanya mu buryo bwose turi kumwe."

Ifoto y'integuza ku bukwe bwa B-Trey buzaba ku wa 11 werurwe we n'umukunzi we Keza.

Iyi nkumi iri mu rukundo na B-Trey Kandi iherutse kumutera imitoma ku isabukuru ye iba ku wa 27 nyakanga, umwaka ushize yaramutomoye biratinda.

Yagize ati “Ndakwifuriza ubuzima bwuzuye umunezero n’ibyishimo, warakoze kuba uwo uri we kuri jye […] isabukuru nziza rukundo rwanjye. Ndagukunda cyane.” 

B-Trey n'umukunzi we Keza bitegura kurushinga vuba aha.

Keza wigaruriye umutima wa B-Trey bigatuma yifuza kumugira umugore w'inzozi ze.

B-Trey ashaka kwemeza amahanga ko abaraperi nabo bagira urukundo.