Umukobwa w'umunyarwandakazi Claudine Uwamahoro ufite imyaka 28 ari mu munyenga w’urukundo na Simon Danczuk w’imyaka 58 ukomoka mu Bwongereza, ndetse mu gihe kiri imbere baraza gushyingiranwa kubana akaramata.
Danczuk ni umugabo uzwi cyane mu bwongereza mu myaka ya 2010 na 2017 ubwo yari umudepite w’ishyaka Labour Party gusa aza kuvugwa mu nkuru zijyanye n'ubusambanyi cyane Igihe yari ku buyobozi muri iki gihugu.
Danczuk bivugwa ko yaba arusha imyaka 30 uyu mukunzi we ukomoka mu Rwanda ndetse bakaba bitegura kurushinga mu mpeshyi aho ubukwe biteganyijwe ko buzabera mu Rwanda bukazaba ari ubukwe bwa 3 uyu mugabo akoze naho uyu mukobwa akaba azaba ari ubwa mbere akoze.
Danczuk yashakanye bwa mbere n'umugore witwa Sonia Rossington babyarana abana babiri barimo uwitwa George w’imyaka 25 na Mary w’imyaka 20, baza gutandukana amushinja kumuhoza ku nkeke ngo bakore imibonano mpuzabitsina nta gahenge, ibintu umugabo yahakanye.
Danczuk yaje gushakana na Karen Burke, umukobwa wari uzwi cyane mu gukoresha imbuga nkoranyambaga ku buryo bamwitaga ’selfie queen’.






