Amazina nyakuri ni Edirisa Musuuza wamenyekanye nka Eddy Kenzo araburira itangazamakuru kwirinda kwibasira abahanzi bo hambere nk'uko bari kubigenza.
Eddy Kenzo ubwo yari kuri Televiziyo Baba TV, yavuze ko abakurikirana umuziki muri Uganda bagomba guhagarikwa ku bijyanye no kwibasira abahanzi bo hambere haba ku mbuga nkoranyambaga ndetse no mu itangazamakuru.
Ibi Eddy Kenzo akaba yabivuze ahereye ku igitaramo cya Mesach Semakula kiri vuba aha i Kampala. Uyu akaba ari Umuhanzi wo hambere.
Kenzo yasobanuye ko bitemewe gutangaza ibintu bibi ku gitaramo cy'umuntu ku mbuga nkoranyambaga.
Ati: "Uyu ni umuntu tumaranye imyaka 46 kandi yamaze hafi imyaka 30 yubaka inganda zacu z'umuziki, ugasanga umuntu yanditse nabi kuri we ndetse n'igitaramo cye."
Kuri iyi mpamvu, ubwo yari muri icyo kiganiro, yahamagariye abantu kuzaza ari benshi ndetse bagashyigikira uwahoze ari inyenyeri ya Golden Band.
Ati: "Kuri bamwe muri twe bafite amajwi manini muri muzika, dukeneye kwiyereka Mesach; Tugomba gufata ameza yose y'imbere mu bakire tukayishyura yose ."
Iki gitaramo kiri imbere cyiswe “Mesach @ 46” giteganyijwe ku itariki 19 Gicurasi muri Kampala Serena hotel.
Muri rusange, Eddy Kenzo yifuza ko abanyamakuru n'abakoresha imbuga nkoranyambaga muri Uganda bafata abahanzi bakuze nk'inganda z'umuziki nk'uko abahanzi bakuze bo mu Burayi no mu bindi bihugu byo mu burengerazuba bafatwa.
Ati "Ibi nabibonye i Burayi. Iyo urebye bamwe mu bakomeye mu muziki bafite imyaka iri hagati ya 50 na 60, barubahwa kandi bakubahwa na buri wese."
