Byongeye kudogera kwa Harmonize na Kajala

Byongeye kudogera kwa Harmonize na Kajala

 Dec 9, 2022 - 07:40

Nyuma y’iminsi havugwa urunturuntu mu rugo rwa Harmonize na Kajala Frida, bakomeje guca amarenga yo gutandukana.

Nyuma y’iminsi bivugwa ko aba bombi umubano utagihagaze neza nka mbere, bakomeje guca amarenga ko urukundo rwabo rwaba rurimo gushonga nk’isabune.

Byabanje gutekerezwa ubwo Harmonize yari atagishyira ku mbuga nkoranyambaga ze, uyu mugore [posting] nk’uko yari asanzwe abimenyereweho kuko ubusanzwe uyu mugabo iyo ari mu rukundo arabigaragaza umunsi ku munsi.

Ibimenyetso byo gutandukana bikomeje kwiyongera

Kajala Frida kuri ubu yamaze guhindura ibyamurangaga ku mbuga nkoranyambaga, avanaho amagambo yavugaga ko areberera inyungu za Harmonize nk’uko byari bisanzwe.

Uyu mugore kandi yaje gusangiza abamukurikira, ubutumwa bwuzuye ikiniga,

avuga ko akwiriye gusekwa kuko yakoze amakosa kandi ayemera , icyakora ngo ntabikoreye ngo abantu bamugirire impuhwe.

Uyu mugore yavuze ko yababariye uwo bahoze bakundana n’ubwo atigeze avuga ko ari Harmonize.

Ubu butumwa burebure bwaherekejwe n’ijambo rigira riti “Ndabihagaritse”.

Kugeza ubu abantu bari mu rujijo bibaza  uko gukora amakosa kwe, byahuye no kuvuga ko yababariye uwo bahoze bakundana, akarenzaho avuga ko gukora ikosa atari ikosa ahubwo ko ikosa ari ugusubiramo ikosa.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Muri ubu butumwa hari umukurikira wamubajije ati “None wowe na Harmonize, ntimugikundana, ndekere kugukurikira?”.

Kajala yahise amusubiza ati “Utegereje iki?”.

Kugeza ubu uyu mugore yahise asiba ubu butumwa bwari bukomeje guteza rwaserera.

Kajala Frida na Harmonize biravugwa ko batandukanye.