Umuhanzikazi Bwiza uri mu bagezweho muri iyi minsi ndetse na Okkam, basimbujwe Jules Sentore mu gitaramo bari kuzakorera ku mugabane w'i Burayi i Bruxelles mu bubirigi.
Bitewe n'uko batinze kubona ibyangombwa bibemerera kujya mu gihugu cy'u bubirigi, byatumye igitaramo bari bahafite ku wa 4 Werurwe 2023 basimbuzwa abandi.
Okkama na Bwiza baracyagerageza amahirwe ngo barebe ko babona ibyangombwa Dore ko uretse icyo gitaramo bari gukorera i Bruxelles, bari batangiye gutegura ibindi kugira ngo barebe niba ibitaramo ku mugabane w'iburayi byabahira.
Kenny Sol we wamaze kubona ibyangombwa byose bimwemerera kujya i burayi, biteganyijwe ko azahaguruka mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 03 werurwe aho ku itariki 04 werurwe azahita akora igitaramo I Bruxelles.

Jules Sentore uherutse guhakana amakuru y'uko yatorotse igihugu atazagaruka, ni umwe mu bazashimisha abanyarwanda batuye mu bubirigi.

Kenny Sol yagize amahirwe kubwo kudatinda abona ibyangombwa bimwemerera kujya i Bruxelles aho azakorera igitaramo ku itariki 04 werurwe 2023.
