Ese koko Moses Turahirwa agiye gukina filime z’urukozasoni?

Ese koko Moses Turahirwa agiye gukina filime z’urukozasoni?

 Jan 14, 2023 - 07:14

Kuri ubu Moses Turahirwa yerekeje mu Butaliyani mu birori byo kwerekana imideri “Milan Fashion week” akubutse mu Bufaransa aho yasigiye inkuru yateye urujijo abamukunda y’uko ashobora kuba agiye kuyoboka filime z’urukozasoni.

Umunyamideri Moses Turahirwa wubatse izina binyuze mu nzu ihanga imideri ya Moshions, yagaragaje ko yiteguye gukorana n’urubuga Only Fans hibazwa niba yaba agiye gukina filime z’urukozasoni zisanzwe zicururizwaho n’ubwo atari zo zonyine zicururizwaho.

Moses Turahirwa uwavuga ko umwaka wa 2023 kuva watangira ariwe uvugishije imbuga nkoranyambaga kurusha abandi mu Rwanda ntiyaba abeshye kuko biragoye kubona amasaha 24 agize umunsi ashira nta nkuru imuvugwaho.

Moses Turahirwa kuri ubu harimo kwibazwa ku hazaza he hashobora kuba agiye kuyoboka inzira yo gukina filime z’urukozasoni nk’uko bikomeje kuvugwa.

Ku wa Kane tariki 12 Mutarama 2023 uyu musore yongeye gushyira abantu mu rujijo nyuma yo kwemeza ko ari umwalimu ku rubuga rwa Only Fans rucururizwaho amafoto y'urukozasoni. 

Mu butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, Moses washinze Moshions yagize “Mwalimu wanyu mu guhanga imideri kuri Only Fans” mu magambo y’icyongereza ati “Your Only Fans fashion Design teacher”.

Ni inkuru yashyize abantu mu rungabangaba bibaza uko azajya yigisha abantu mu guhanga binyuze kuri uru rubuga ruzwiho cyane gucururizwaho amashusho y’urukozasoni nubwo hashyirwaho n’ibindi bitandukanye.

Icyakora abantu ntibasobanukiwe ukuntu Moses azaba yigishirizaho guhanga imideri kuko haherutse gusakara amashusho bikekwa ko ari aye amugaragaza arimo gukora imibonano mpuzabitsina n’abasore bagenzi be. Ni amashusho yashyizwe ku rubuga rwe rwa Snapchat avuga ko rwibwe.

Birashoboka ko Moses Turahirwa yaba agiye gucuruza ibindi bikorwa kuri Only Fans bitari filime z’urukozasoni nk’uko bikekwa n’ubwo tutabihamya kuko no mu mvugo ye harimo kuzimiza gukarishye.

Urubuga rwa Onlyfans ruzwiho gucururizwaho ibintu byinshi birimo amafoto, amashusho ariko by’umwihariko rwamamaye mu gucururizwaho amashusho y'urukozasoni. Rwashinzwe mu mwaka wa 2016.

Icyakora mu gihe bimeze bityo, inzu y’imideri ya Moshions yatangaje ko irimo kugura imyenda yayo imaze imyaka isaga itatu iguzwe kugirango bayivugurure.

Kuri ubu Moses Turahirwa yerekeje muri Milan Fashion Week aho biteganyijwe ko imyenda ye ya Moshions izerekanwa muri ibi birori.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)