YouTube:Diamond Platnumz yaciye agahigo

YouTube:Diamond Platnumz yaciye agahigo

 Sep 15, 2022 - 02:26

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania, yabaye umuhanzi wa mbere muri Africa yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ugize umubare munini w’abamukurikira ku rubuga rwa YouTube.

Nasibu Abdul Juma Issack wamamaye ku izina rya Diamond Platnumz bivugwa ko yitegura kuza gutaramira abanyarwanda mu minsi ya vuba, yaciye agahigo ko gushimangira ko ariwe muhanzi ukomoka muri Africa yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara ukurikirwa n’abantu benshi ku rubuga rucuruza imiziki rwa YouTube.

Diamond Platnumz wo muri Tanzania, yujuje miliyoni 7 z’abamukurikira [Subscribers] aba uwa mbere ubikoze ari umwirabura wo muri Africa yo mu nsi y’ubutayu bwa Sahara.

Diamond Platnumz abigezeho nyuma y’igihe kirekire n’ubundi ariwe muhanzi nyaAfrica ukurikirwa cyane kuri uru rubuga cyane ko aza imbere y’ibihangange nka Wizkid, Davido, Burna Boy n’abandi bafite amazina manini mu muziki w'Africa.

Kuri ubu Diamond Platnumz ni nawe muhanzi umaze kurebwa cyane kuri uru rubuga aho amaze kurebwa n’a miliyari imwe n’abasaga ibihumbi 900.

Diamond Platnumz akomeje gushyiramo intera nini hagati ye n'abamukurikira kuri YouTube.

Diamond Platnumz ukurikirwa na miliyoni 7, akurikirwa na Rayvanny ufite miliyoni 4, Harmonize, Burna Boy na Davido bose bafite 3 z’aba Subscribers.

Iyi shene ikurikirwa na miliyoni 7 niyo iriho indirimbo “Why” y’umunyarwanda The Ben yakoranye na Diamond Platnumz, kuri ubu imaze kurebwa na miliyoni 14.

Diamond Platnumz umuhanzi ukurikirwa cyane muri Africa binyuze ku rubuga rwa YouTube, biravugwa ko ari hafi kuza gutaramira abanyarwanda.

Indirimbo Why ya The Ben na Diamond Platnumz imaze kurebwa n'abasaga miliyoni 14, yirebe.