R. Kelly ufunzwe yahagarikiwe ibindi birego kubw’impuhwe

R. Kelly ufunzwe yahagarikiwe ibindi birego kubw’impuhwe

 Jan 31, 2023 - 05:23

Nyuma yo kubona ibyaha n’ibirego aregwa ari byinshi, Urukiko rwa Chicago muri Leta Zunze Ubumwe Za America rwahagaritse ibindi birego 10 byaregwaga umuririmbyi Robert Sylvester Kelly wamamaye nka R. Kelly ufunzwe azira gufata ku ngufu.

Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly uzwi nka R. Kelly uherutse gukatirwa igifungo cy'imyaka 30 nyuma y’uko ahamwe n'ibyaho birimo gufata ku ngufu abana b'abakobwa by’umwihariko abatarageza imyaka y’ubukure [18] yarusimbutse ku bindi birego 10 yashinjwaga.

Ni umwanzuro w'urukiko rwa Chicago wo gutesha agaciro ibi birego byashyiraga mu kaga uyu muhanzi kuko  iyo uru rukiko rwakira cyangwa rukanaha agaciro ibi birego, uyu muhanzi yari kwitaba urwo Rukiko ku wa 03 Gashyantare 2023 akaburana ariko byateshejwe agaciro.

Amakuru dukesha ikinyamakuru AP News cyo muri America, avuga  ko ibyo birego 10 Kelly yashinjwaga harimo bitatu byo gufata ku ngufu abana b'abakobwa bivugwa ko yakoreye muri uyu mujyi wa Chicago.

Umushinjacyaha mukuru w'uru rukiko Kim Foxx , yatangaje ko mpamvu bahagaritse ibirego 10 byashinjwaga R.Kelly ari uko babona igihano yahawe cyo gufungwa imyaka 30 gihagije nta kindi bashaka kumuha.

Mu butumwa bwe yagize ati “Twasanze imyaka 30 yahawe  R.Kelly, ihagije nta yindi twarenzaho. Cyane  ko afite n'ibindi  birego akurikiranyweho bishobora kuzatuma imyaka 30 yakwiyongera igihe byamuhama.

Guhagarika ibi birego ntacyo bihinduye cyane kuko aracyafite ibindi bikomeye birimo icyaha cyo gukinisha filime y'urukozasoni umwana w'umukobwa kandi yasabiwe igifungo cy'imyaka 20. Ibyo byose rero  twabyizeho tubona kumukuriraho biriya birego 10 ntacyo byangiza''.

R. Kelly yagiriwe impuhwe ahagarikirwa ibirego bishya.

Tariki 30 Kamena 2022 nibwo yakatiwe igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamya n’ibyaha by’ihohotera rishingiye ku gitsina yakoreye abagore n’abana batarageza imyaka y’ubukure.

Inkuru bifitanye isano.

https://www.thechoicelive.com/aho-umutimdi-yanitse-ntiriva-album-r-kelly-aherutse-gusohora-yasibwe-ku-mbuga-zicuruza-imiziki