Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 01 werurwe 2023, umuyobozi wa recording academy/Grammy, abashinzwe gutegura ibihembo bya Grammy na CEO wayo, bagiriye uruzinduko mu Rwanda aho baganiriye ku ngingo zitandukanye ziganisha ku iterambere ry'umuziki mu Rwanda.
Panos Panay na Harvey Mason Jr n'itsinda bari kumwe, bahuye n'abagize guverinoma baganira ubufatanye mu muziki nyarwanda ndetse n'ubundi bufatanye bufitanye isano n'imyidagaduro.
Mu gihe haba habaye ubufatanye mu kuzamura umuziki nyarwanda byaha amahirwe menshi abahanzi bo mu Rwanda kuba bamenyekana ku buryo nabo bagera aho bahatanira ibihembo bya Grammy.
Umuhanzi uheruka guhagararira Africa y'uburasirazuba mu bihembo bya Grammy, ni Eddy Kenzo ukomaka mu gihugu cya Uganda aho yakiriwe nk'intwari y'igihugu ku bwo kwitabira ibyo bihembo gusa ntihagira na kimwe atwara.
Nta munyarwanda n'umwe wari wabasha kwinjira ahebereye ibirori byo gutanga ibihembo bya Grammy ndetse ntanurashyirwa ku rutonde rw'abahataniye ibyo bihembo.



