Ibyo kurya 5 biramba kurusha ibindi

Ibyo kurya 5 biramba kurusha ibindi

 May 1, 2023 - 11:40

N'ubwo ibyo kurya bikunze kumara igihe gito, hari bimwe biramba ku buryo budasanzwe.

Birazwi ko ibiryo byinshi bidashobora kubikwa igihe kinini kuko bigoye kubibika. Nyamara, hari ibiryo bimwe na bimwe bishobora kumara igihe kirekire bitagombye gukonjeshwa cyagwa kubikanwa ubundi buhanga.

1. Ubuki

Bitewe n'ubuhanga bw'inzuki, ubuki ni ibiryo bimwe ushobora kwizera ko bizahoraho. Amazi yakuwe mu ndabyo avangwa na enzymes ziboneka mu mibiri y’inzuki. Aya mazi ahindurwa isukari yoroshye ubundi igakoranyirizwa mu bishashara. Uburyo inzuki zitunganyamo ubuki, bituma bugira ubushobozi bwo kumara igihe kirekire ugereranyije n’ibindi biribwa byose.

2. Isukari

Uburyo bwo kubika isukari bugena igihe izamara.  Isukari y'intete cyangwa iy'ifu igomba kubikwa ahantu hagera umwuka kugira ngo igumane umwimerere wayo. Isukari ikomeza kuribwa niyo yahinduka nk’amabuye, igahindura isura.

3. Umuceri wera

Abashakashatsi benshi bavuga ko umuceri wera ushobora kugumana intungamubiri ndetse nuburyohe mu myaka hafi 30 niba ushobora kubikwa mu bintu bigeramo umwuka wa Oxygen, n'ubushyuhe buri munsi ya dogire 40.

4. Ibishyimbo byumye

Kimwe n’ubushakashatsi bw’umuceri, abashakashatsi bo muri kaminuza ya Brigham Young, basanze nyuma yimyaka 30, ubwiza bw’ibishyimbo byumye bwagabanutse, ariko intungamubiri zo zari zikirimo. Bivuze ko ibishyimbo bishobora kubikwa igihe kirekire cyane.

5. Amata y'ifu

Uburyohe ntabwo ari bwiza cyane, ariko imwe mu mpamvu nyamukuru zituma amata yifu abaho, ni uko amara igihe kirekire. Biroroshye kandi kuyatwara no kuyabika, ugererenyije n'amata y'amazi.

Icyakora hari n’ibindi biribwa bizwiho kuramba, birimo: liquor, umuvinyo, umunyu n’ibindi.