Umugore wa Cristiano Ronaldo yavuze kuri zirara zishya iri kuvugwa mu rukundo rwabo

Umugore wa Cristiano Ronaldo yavuze kuri zirara zishya iri kuvugwa mu rukundo rwabo

 Apr 27, 2023 - 23:56

Nyuma y'umwuka mubi umaze iminsi uvugwa mu rukundo rwa Cristiano Ronaldo na Georgina Rodriguez, uyu mugore yagize icyo avuga.

Burya, nta kintu cyiza nko kugira icyo uvuga kugira ngo ukureho urujijo. Ibi ni byo Georgina Rodriguez, umufasha wa Cristiano Ronaldo, yakoze.

Georgina Rodriguez yagize icyo avuga ku mubano mubi umaze iminsi uvugwa hagati ye n'umugabo we[Getty Images]

Georgina Rodriguez, mu buryo bwe bwite, yagize icyo avuga ku bihuha bimaze iminsi bivugwa, bikavuga ko uyu munyamideri  n’umukunzi we Cristiano Ronaldo, ruri kurara rushya bwacya rukazima.

Uyu mugore yitabaje amagambo yo mu ndirimbo ‘Si yo muero’ ya Romeo Santos, agira ati: “Umunyeshyari ahimba ibihuha, umunyamazimwe akabikwirakwiza kandi umuswa arabyemera”.

Georgina ntabwo yigeze ahakana amakuru ayo ari yo yose ku mbuga nkoranyambaga ze. Ariko, kuriyi nshuro, ibihuha bimaze gukomera cyane bivuga ko uyu mugore akunze kurwanya ibintu byose bitangazwa ku bijyanye n’umubano we n’umukinnyi wa Portugal ukinira ikipe ya Al Nassr muri Saudi Arabia.

Georgina Rodriguez yavuze ko ari ishyari ritera abantu kumuvuga nabe we na Cristiano [Getty Images]

Ku wa Gatatu, byavuzwe ko aba bombi bananiwe kwihangana mbere yo kwinjira mu ndege bagatongana, batitaye ko bari imbere y’abandi bantu.