Igitaramo cya Papi Clever na Drocas cyasubitswe

Igitaramo cya Papi Clever na Drocas cyasubitswe

 Mar 24, 2023 - 05:23

Mu itangazo ryasohowe n'abashinzwe gufasha Papi Clever na Drocas kunoza ibikorwa byabo (management team) batangaje ko igitaramo bari gukora ku itari 2 mata 2023 cyasubitswe.

Abahanzi Papi Clever na Drocas basanzwe bafatanya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana basubitse igitaramo cyabo cyari giteganyijwe ku itariki 02 mata 2023.

Papi Clever na Drocas bafite indirimbo zigezweho harimo Mkozi wetu, bari barateguje igitaramo bise Made in heaven basubitse habura icyumweru kimwe ngo kibe.

Impamvu iki gitaramo cyasubitswe, ni uko cyahuriranye n'ibindi bikorwa harimo ibitaramo hanze y'igihugu bityo bafata umwanzuro wo gusubika iki gitaramo.

Mu minsi yashize, Papi Clever na Drocas bari mu byishimo byinshi nyuma yo kuzuza abakurikirana ibikorwa byabo bahoraho kuri YouTube (subscribers) ibihumbi magana abiri.

Papi Clever na Drocas bari muri bake babashije gushyira imbaraga hamwe hanyuma bagashobora gukorana ndetse n'abantu bakabakunda cyane kubera imbaraga bagaragaza mu byo bakora.

Itangazo ryasohowe na management ya Papi Clever na Drocas ryisegura ku bantu bari biteguye kujya mu gitaramo Made in Heaven.