Yari umwalimu -Ibyo wamenya ku mugabo wagerageje kwivugana Donald Trump

Yari umwalimu -Ibyo wamenya ku mugabo wagerageje kwivugana Donald Trump

 Apr 26, 2026 - 12:53

Umugabo w’imyaka 31 y'amavuko witwa Cole Tomas Allen, yatawe muri yombi nyuma yo kurasa amasasu kuri White House ahari habereye ibirori byahuje Perezida Donald Trump n'abandi bayobozi basangira ifunguro rya nijoro.

Inzego zishinzwe umutekano muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, zatangaje ko uyu mugabo akomoka mu mujyi wa Torrance muri Leta ya California.

Nyuma yo gufatwa n’inzego z’umutekano, Allen yabwiye abashinzwe iperereza ko yari afite umugambi wo kurasa bamwe mu bayobozi bakora mu buyobozi bwa Donald Trump.

Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano avuga ko hagati y’amasasu atanu n’umunani ariyo yarashwe n’uyu mugabo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye mu masaha ya nijoro, polisi yatangaje ko habayeho kurasana hagati y’abashinzwe umutekano n’uwo mugabo, ariko ntiyatangaza umubare nyawo w’amasasu yarashwe.

Umuyobozi w’agateganyo wa polisi ya Washington, Jeffery Carroll yavuze ko ukekwaho icyaha atigeze akomereka, ariko yajyanwe kwa muganga kugira ngo akorerwe isuzuma.

Yavuze ko Allen yari umushyitsi muri iyo hoteli, ndetse ko yari afite intwaro zitandukanye zirimo imbunda ndende (shotgun), imbunda nto (handgun) ndetse n’inkota nyinshi.

Yagize ati: “Kugeza ubu bigaragara ko ari umuntu wakoze ibi wenyine, nta wundi bafatanyije.”

Nyuma y’ibi, ibiro bishinzwe iperereza muri Amerika (FBI) byatangiye gusaka inzu iri muri California aho bivugwa ko ifitanye isano n’uyu mugabo.

Amakuru kandi agaragaza ko Allen yakoraga mu kigo kigisha amasomo cyitwa C2 Education giherereye muri Torrance, ndetse ko mu Ukuboza 2024 yari yarahawe igihembo cy’umwarimu w’indashyikirwa w’ukwezi.

Ku bijyanye n’amashuri, California Institute of Technology (Caltech) yemeje ko Allen yaharangirije mu mwaka wa 2017.

Umushinjacyaha wa Leta muri Washington, Jeanine Pirro yatangaje ko uyu mugabo akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gukoresha imbunda mu gikorwa cy’urugomo ndetse no kugaba igitero ku bakozi ba Leta akoresheje intwaro zikomeye.

Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien