Mu kiganiro yagiranye na Galaxy FM yo muri Uganda, Shakib yavuze ko amakuru y’itandukana rye na Zari yayamenye nyuma yo kuyabona ku mbuga nkoranyambaga, bikamutungura cyane kuko atigeze abimenyeshwa mbere.
Yagize ati: “Nabibonye ko ku mbuga hahiye. Natunguwe nkamwe mwese, nabibonye nk’uko undi wese yabibonye mu gitondo nkibyuka kandi byantunguye. Ntabyo nari nzi.”
Yakomeje avuga ko atari umuntu ukunda kugaruka cyane ku bibazo by’ubuzima bwe bwite, anongeraho ko nubwo ari mu buzima buhuze, agiye kubanza gusuzuma neza uko ibintu byagenze maze akabona kubigarukaho birambuye.
Iri tandukana ry’aba bombi, ryatangajwe na Zari The Bosslady aho yatangaje ko yatandukanye na Shakib Lutaaya, nyuma y’imyaka itanu bari bamaze bakundana.
Umwanditsi: NIYOMUKIZA Gratien
