Gutandukana kwa Taylor Swift na Joe Alwyn kwatunguye abantu mu ntangiriro z'uku kwezi. Uyu muhanzikazi w’Umunyamerika n’umwanditsi w'indirimbo w'Umwongereza, bari bamaze imyaka itandatu bakundana, aho benshi bakekaga ko ubukwe bushobora kuba buri hafi.
Taylor Swift yatandukanye n'umukunzi we kubera kumusaba ko bakora ubukwe[Getty Images]
Amakuru ajyanye no gutandukana kwa Swift na Joe, yaziye rimwe n’amakuru yuko yari ahugiye mu kwitegura ibitaramo bye muri Amerika
Ikinyamakuru Entertainment Tonight cyatangaje ko gutandukana batandukanye mu mahoro kandi nta kubwirana nabi kwabayeho.
Swift na Joe batangiye gukundana mu mpera za 2016, kandi amakuru yatangarije ET mu Kwakira gushize ko bari babanye neza kandi ko umubano wabo ukomeye cyane.
Icyakora, buri gihe bombi bagerageje gukomeza umubano wabo mu ibanga bakuraho kenshi ibihuha bivuga ko Alwyn yaba yaramuhaye impeta yo gusezerana.
Kubera uburyo atashakaga ubukwe, ntabwo yashenguwe cyane no gutandukana kwe na Joe [Getty Images]
Nkuko twabitangarijwe na radaronline.com impamvu yatumye Taylor Swift atandukana na Joe Alwyn, ni ukubera ko ubukwe bwari hafi kandi we akaba atarashakaga kubijyamo.
Amakuru avuga ko bombi baganiriye ku bukwe, ariko Taylor Swift ntabwo yari ashishikajwe na gato n’ibintu nk’ibyo.
Amakuru akomeza avuga ko Swift yabajwe no gutandukana kwabo, ariko mu buryo budakabije.
