Yavutse bahita bamwogosha, uko Patidar yabaye nk'inguge

Yavutse bahita bamwogosha, uko Patidar yabaye nk'inguge

 Apr 20, 2023 - 03:35

Mr Patidar urwaye indwara ya Hypertrichosis yatangaje uko yamufashe ndetse n'ingaruka yahuye nazo mu buzima bwe bwose n'icyamufashije kwihanganira imiterere ye mu bandi.

Lalit Patidar w'imyaka 17 ukomoka  mu gihugu cy'ubuhinde ahangayikishijwe n'isura ye ikanga abana kubera ko mu maso he hajemo imisatsi myinshi amera nk'inkende.

Mu maso he haratangaje ku buryo kwemera ko ari umuntu bigorana cyane ndetse abaye adahagaze akigana uko inyamanswa ziba zimeze, nta kabuza abantu bagira ngo ni inyamanswa.

N'ubwo bimeze gutyo, Patidar avuga ko amasomo ye agenda neza ndetse ko agerageza gufasha papa we umubyara mu kazi k'ubuhinzi akora ka buri munsi mu cyaro cya Nandleta.

Ati "Nkomoka mu muryango muzima, papa wange ni umuhinzi, ndetse ubu niga mu mashuri yisumbuye umwaka wa nyuma ndetse uretse no kuba nigana n'abandi bana bameze neza, mfasha na papa mu buhinzi bwe."

Yatangaje ko abana bato bajyaga bamubona bamutinyaga cyane bakamwitiranya n'inyamanswa ariko gake gake bagenda bamumenyera uko iminsi yicuma.

Ati "Abana bajyaga bantinya kubera ko meze nk'inyamanswa ariko gake gake uko tugenda tubana bagenda bamenyera."

Yongeraho ati " Mbere twarahuraga bakantera amabuye, abanyeshuri twigana bantukaga ko ndi umuzimu ndetse bakavuga ko ndi inguge. ni ibintu bitari byiza kuri jyewe ariko gake gake uko iminsi yagiye itambuka naje kugira imbaraga zo kubana n'abandi"

Mr Patidar yongeyeho ko iyo ndwara ya Hypertrichosis yayivukanye. Icyo gihe akivuka umuganga yahise amwogosha ariko ntacyo byatanze kuko umusatsi wakomeje gukura ku mubiri we wose.

Hypertrichose ni indwara idasanzwe yo gukuza imisatsi hejuru y'umubiri. Ubwoko bubiri butandukanye bwa hypertrichose ni hypertrichose rusange, iboneka ku mubiri wose, hamwe na hypertrichose aho ifata agace gato k'umubiri.

Source; Mirror.co.uk