Diamond na Davido bahetse ku bitugu abahanzi bose bo muri Africa

Diamond na Davido bahetse ku bitugu abahanzi bose bo muri Africa

 Apr 16, 2023 - 07:38

Umuhanzi Diamond Platnumz na Davido baciye agahigo muri Africa kuba mu abantu 10 bavuzwe mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga cyane kurusha abandi.

Umuhanzi Diamond Platnumz ukomoka mu gihugu cya Tanzania ndetse na Davido ukomoka mu gihugu cya Nigeria nibo bahanzi rukumbi muri Africa baje ku rutonde rw'abantu 10 bavuzwe cyane aho uyu mwaka ugeze.

Mu rutonde ruheruka, Diamond Platnumz yari ku mwanya wa gatanu mu gihe Davido we yari ku mwanya wa 15 ariko kuri ubu akaba yageze ku mwanya wa gatanu.

Davido yavuzwe cyane mu itangazamakuru ubwo yapfushaga umwana we w'umuhungu ndetse na Album nshya ye yatumye avugwa cyane mu bitangazamakuru byinshi.

Diamond Platnumz nawe yavuzwe mu itangazamakuru cyane kubwo urukundo rwe na Zuchu, impano agenda agenera abana be ndetse n'umubano we n'abahoze ari abagore be.

Dore urutonde rwashyizwe hanze na Google ku bantu bavuzwe cyane.

1. Israel Adesanya nubundi wari ku mwanya wa mbere ku rutonde ruheruka.

2. Bola Ahmed Tinibu ku rutonde ruheruka yari ku mwanya wa munani.

3. Khosi Twala ku rutonde ruheruka yari ku mwanya wa 22.

4. Peter Obi ku rutonde ruheruka yari ku mwanya wa kabiri.

5. Julius Malema ku rutonde ruheruka yari ku mwanya wa gatanu.

6. Davido ku rutonde ruheruka yari ku mwanya wa 15 akaba yaje imbere.

7. William Ruto perezida wa Kenya nubundi ku rutonde ruheruka yari ku mwanya wa 7.

8. Diamond Platnumz ku rutonde ruheruka yari ku mwanya wa gatanu akaba yasubiye inyuma.

9. Chiamanda Ngozi Adiche ku rutonde ruheruka yari ku mwanya wa kenda.

10. David Oyedepo ku rutonde ruheruka yari ku mwanya wa 10.