Urukundo yakunze Kim Kardashian rwamukozeho

Urukundo yakunze Kim Kardashian rwamukozeho

 Feb 19, 2023 - 04:39

Umukinnyi wa filime Kim Kardashian umusore wamwirukaga inyuma kubera kumukunda cyane yatawe muri yombi.

Umusore Jomoine Zigler yatawe muri yombi na Police ya Los Angeles, nyuma y'uko urukiko rumutegetse kugenda kure y'umukinnyi wa filime akaba n'umunyamideri Kim Kardashian akabirengaho.

Tariki ya 17 Gashyantare 2023, nibwo uyu musore Zigler yafashwe ari kugenda hafi y'urugo rwa Kim Kardashian, mu gihe yari yarabujijwe n'urukiko kwegera hafi yaho Kim aba.

Urukiko rwa Los Angeles tariki ya 25 Mutarama 2023, nibwo rwategetse ko Jomoine Zigler ahawe igihano k'igihe kigufi cyo kutegera  Kim Kardashian.

Ibi byabaye nyuma y'uko Kim yari yatanze ikirego avuga ko uyu musore amugendaho cyane amuzaniye impano n'utundi tuntu turaho.

Icyo gihe nibwo urukiko rwategetse uyu musore kujya kure ya Kim, mu byo bita "restraining order" mu ndimi z'amahanga.

      Umuhanzikazi Kim Kardashian 

Uyu musore yatawe muri yombi nyuma y'uko Kim Kardashian ahamagaye Police yo muri Los Angeles ubwo uyu musore yageraga hafi y'urugo rwe kandi urukiko rwarabimubujije.

Muri uku kwezi nibwo urukiko rwari gufata umwanzuro wa burundu niba uyu musore atazongera kwegera na rimwe aho uyu mukinnyi ari hose.

Biteganyijwe ko Zigler agomba gusohoka muri gereza yishyuye ibihumbi 20,000 by'amadorari. Andi makuru aravuga ko atazongera kugenda mu muhanda Kim ari gucamo.