Uwarashe Nipsey Hussle yakatiwe n'urukiko

Uwarashe Nipsey Hussle yakatiwe n'urukiko

 Feb 23, 2023 - 12:45

Eric R. Holder, Jr warashe umuraperi Nipsey Hussle mu mwaka wa 2019 yakitiwe imyaka 60 mu gihome n'urukiko rwo muri Leta zunze ubumwe z'Amerika.

Umuraperi Airmiess Joseph Asghedom wamenyekanye nka Nipsey Hussle wishwe arashwe na Eric R. Holder, Jr ku wa 31 Werurwe 2019 i Los Angeles, yakatiwe imyaka 60 mu gihome.

Tariki ya 22 Gashyantare 2023, nibwo umucamanza wo mu rukiko rwisumbuye rwa Los Angeles H. Clay Jacke yatangaje ko Holder akatiwe igifungo cy’imyaka 60 nyuma yo kumva umwe mu nshuti za Hussle ndetse no gusoma ibaruwa ya se wa Holder.

Eric R. Holder, Jr mu rukiko akatirwa imyaka 60 

Holder akaba yarahamijwe n'icyaha cy'ubwicanyi kimwe n'ibyaha bibiri byo gushaka kwica umuntu ku bushake. Uyu mugabo akaba atahawe igihano cya burundu nk'uko byari byitezwe.

Umwunganizi wa Holder mu mategeko Aaron Jansen yabwiye ABC News ko ateganya kujuririra iki cyemezo, kubera ko byari bigoye kumenya uwakoze icyaha, aho byabereye.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by'Abanyamerika bibitangaza, Hussle yarashwe n’amasasu byibuze inshuro 10, nyuma Holder nawe amukubita imigeri mu mutwe.

Mu rukiko Holder akaba ntacyo yigeze atangaza nakimwe.Hussle akaba yaravutse ku wa 15 Kamena 1985, akurira mu majyepfo ya Los Angeles muri Amerika.

            Umuraperi Nipsey Hussle witabye Imana 

Ku myaka 33,yitabye Imana afite, akaba yari amaze gutoranywa mu bihembo bya Grammy awards inshuro eshanu, ebyiri muri zo akaba arizo yegukanyemo ibihembo.