Imbogo Rick Ross yoroye zikomeje kumushyira mu mazi abira

Imbogo Rick Ross yoroye zikomeje kumushyira mu mazi abira

 Mar 22, 2023 - 06:10

Abaturanyi b'umuhanzi Rick Ross bamujyanye mu buyobozi nyuma yo gukomeza kwinubira uburyo imbogo ze zitoroka urwuri zikababangamira.

Guhera ku wa 13 Werurwe 2023, imbogo z'umuraperi Rick Ross zari mu rwuri ruherereye muri Fayetteville, muri Leta ya Georgia muri USA, nibwo zatangiye kujya zitoroka.

Ikindi kandi iyo izo mbogo zatorokaga zajyanaga n'izindi nyamaswa yororeye mu rwuri rwe, ibintu byabangamiye abaturanyi be kuko ngo zabasakurizaga.

Ku bw'ibyo, byarangiye abaturanyi bamujyanye mu buyobozi. Sherifu wo muri Georgia akaba yaravuze ko bagiye kuvugana n'abarozi bo muri ako gace ku buryo barinda amatungo yabo.

Mu magambo yagize ati:" Kariya gace bakororeramo byemewe n'amategeko, abantu batuye hafi aho bagomba kwirinda, ariko aborozi nabo bagomba kwita ku nzuri zabo. Sinzi niba dushobora kuvuga ko kuba amatungo yaravuye mu rwuri ari agasuzuguro."

Tugarutse kuri Rick Ross, akaba nawe yarashimiye abantu bamugaruriye imbogo ubwo zari zatorotse zikava mu rwuri.

Abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram yagize ati " Buri wese arashaka kugira icyo avuga ku matungo yange, ariko nubona imboga yange, ujye uyiha karoti yirire, kuko inyamaswa zange zigwa neza kandi ni inyamahoro."

Ati "Rwose nshimiye buri umwe wagize uruhare mu kugarura imyamaswa zange."

Abantu bakaba batekerezaga ko ubuyobozi buraza kumuhana, ariko siko byagenze.

Muri rasange Rick Ross akaba yihanganishije abagizweho ingaruka no gutoroka kw'amatungo ye ariko nanone avuga ko inyamaswa ze zigwa neza kandi ari inyamahoro nyuma y'uko abaturanyi bari bakomeje kumureba nabi.