Kajala ntiyibona nk'umubyeyi mwiza imbere y'umukobwa we

Kajala ntiyibona nk'umubyeyi mwiza imbere y'umukobwa we

 May 22, 2023 - 11:46

Umukinnyi wa Film mu gihugu cya Tanzania, Frida Kajala yatangaje ko ahora yicuza kubwo gukundana n'umugabo wakundanye n'umukobwa we.

Frida Kajala ni umukinnyi wa Film muri Tanzania ndetse akaba ari umwe mu bamaze igihe muri showbiz. 

Afite umukobwa mukuru w'imyaka 22 Paula, aho kuri ubu umukobwa we akundana n'umuhanzi Marion wo mu gihugu cya Tanzania. 

Aba bombi ubabonye ntiwamenya ko ari umubyeyi n'umwana kuko bajya kungana mu gihagararo ndetse bakaba bose babaho mu buzima bwo gukundana n'ibyamamare gusa.

Muri Film ivuga ku buzima bwa Kajala n'umukobwa we, Kajala atangaza ko yatakaje indangagaciro z'umubyeyi ubwo yaryamanaga n'umugabo wakundanye n'umwana we cyangwa se baryamanyeho.

Mbere y'uko atangaza ibi, Kajala yakundanaga na Harmonize ku nshuro ya kabiri bari basubiranye nyuma yo gutandukana Harmonize agashaka abakobwa b'abazungu akongera akabana na Kajala.

Ku nshuro ya mbere ubwo bakundanaga, Harmonize yashatse kujya aryamana n'umukobwa wa Kajala icyo gihe uwo mukobwa nibwo nawe yaje kujya mu rukundo na Rayvanny. 

Muri icyo gihe, byateje induru nyinshi ndetse bizamo guhangana hagati ya wasafi na Konde Gang bitewe n'uko Rayvanny yakwirakwizaga amakuru ko Harmonize ashaka kuryamana n'umwana na nyina.

Nyuma y'aho, Paula Kajala yaje kujya kwiga mu mahanga ari nabwo urukundo rwabo rwarangiraga ndetse Rayvanny asubirana n'umukunzi we Fayvanny. 

Frida Kajala we watandukanye na Harmonize,  nyuma baje gusubirana nubwo nta gihe cyaciyeho bagahita bongera bagashwana .

Kuri ubu, Kajala yatangaje ko akundana n'umunyapolitiki ukomeye muri Kenya ndetse Paula we akaba akundana n'umuhanzi wo muri Tanzania Omarion.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)