Ibyibanzweho mu iburana rya Moise

Ibyibanzweho mu iburana rya Moise

 May 11, 2023 - 06:13

Ku wa 10 Gicurasi nibwo Moise washinze inzu y'imideri ya Monshion yagejejwe imbere y'urukiko aburana ku byaha akurikiranyweho byo guhimba cyangwa gukoresha inyandiko zahinduwe ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge. Mu rukiko, hari ingingo nyamukuru zabereyemo ukwiye kumenya.

None ku wa 10 Gicurasi 2023, nibwo awahanze inzu y'imideri ya Monshion ariwe Turahirwa Moise yagejejwe imbere y'urukiko ku byaha akurikiranyweho. 

Ubwo bageraga mu rukiko, umucamanza yabajije uruhande rw'abashinjacyaha impamvu ndetse n'icyo Moise azira kugira ngo agezwe imbere y'ubutabera.

Uhagarariye ubushinjacyaha, yavuze ko Moise akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha impapuro mpimbano, gukoresha ibiyobyabwenge 

Ati "Turahirwa Moise twamuzanye imbere y'amategeko tumusabira gufungwa by'agateganyo kubera ibyaha akekwaho harimo icyaha cyo guhimba cyangwa gukoresha inyandiko zahinduwe, icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge iwe hakaba haragaragaye agapfunyika k'urumogi"

Akomeza avuga ku mpamvu zikomeye ubushinjacyaha bwagendeyeho bumusabira gufungwa by'agateganyo, hari inyandiko mvuga zakorewe imbere y'ubugenzacyaha ku wa 01 no ku wa 01 Gicurasi yu mwaka turimo aho yemeye ko yahinduye anafotora passport ayishyira ku mbuga nkoranyambaga. 

Umushinjacyaha yavuze ko kandi ubwo yamaraga guhindura ibimuranga kuri Passport ye, yahise ayoherereza umuntu bita Marie wo mu gihugu cya Italy.

Moise mu kwiregura, yavuze ko kuba yarahinduye Passport ye, byari ibyo bita gutwika kuko atigeze ayihindura uko iri ahubwo yahinduye ifoto yayo bityo rero gukora impapuro mpimbano akaba abihakana.

Ku cyaha cyo kunywa ibiyobyabwenge birimo urumogi, yavuze ko yarunywereye mu gihugu cya Italy kandi ho rwemewe bityo yumva ko kuba yarasanzwemo urumogibatati icyaha yakoreye mu Rwanda akaba yumva ko nta mpamvu yo kuryozwa icyo cyaha.

Kubera ko kurunywera mu gihugu cya Italy byari byemewe, yavuze ko agapfunyika k'urumogi basanze mu ishati ye kari munsi y'amagrama 10 kaba karavuye mu butariyani kuko kuva yagera mu Rwanda iyo shati atigeze ayambara na rimwe.