Nyuma y’uko Dj Brianne amaze ukwezi ku mugabane w’u Burayi ndetse yiteguraga guhurira mu gitaramo n’umuhanzi Social Mula mu gihugu cy’u Budage, byarangiye asabye kutazongera kugira imishinga ahuriramo n’uyu muhanzi.
Mu ibaruwa yuzuye ikiniga, Dj Brianne yasangije abamukurikirana, yasabye Imana kuzamufasha kutazongera kugira igikorwa ahuriramo na Social Mula kuko ngo yamutengushye cyane. Uyu mu dj kandi yikomye kompanyi Nad Progress yamutumiye, avuga ko bamutereranye akicirwa n’imbeho ku mihanda yo mu Budage atanahazi.
Ati “Mu gahinda kenshi n’amarira menshi nandikanye ibi, Imana izambabarire sinzagire ibintu cyangwa ikintu nongera guhuriramo n’umuhanzi Social Mula."
Ibaruwa ya Dj Brianne ari ku muhanda.
Uyu mukobwa kandi yahishuye ko ikiraka yari kugikorana na Kenny Sol ariko agatungurwa bamuzaniye Social Mula. Yavuze ko kandi yakabaye yaraherekejwe na King Pazzo ariko bikarangira bitabaye.
Kenny Sol niwe wari kujyana na Dj Brianne mu Budage.
Yavuze kandi ko abamutumiye nabo batari shyashya kuko yageze aho agomba kubategerereza arababura, amara amasaha abiri yose mu bukonje yabuze umufasha.
Igitaramo Dj Brianne na Social Mula bari bateganyijwemo cyari kuzaba tariki 31 Ukuboza 2022 ariko birangira ibyacyo biyoberanye nubwo ku mbuga nkoranyambagw za Nad Progress hagaragaraho amashusho ya Social Mula ataramira abantu.
Gusa Dj Brianne ubwo byari byamuyobeye yagize ati “Maze amasaha abiri mu bukonje ntegereje, sinzi niba aho ndi ariho nakagombye gutegerereza ha nyaho, mbega byancanze pe, ndabona Isi yanyikaragiyeho, mu by’ukuri simbizi pe."
"Iri joro rya tariki 31 Ukuboza 2022 ryambereye ribi cyane, nzapfa ntaryibagiwe, mwa bantu mwe iyo hatabaho Imana ikidushyizeho amaboko ngo ngire King Pazzo wamfashije, mwari kuzumva ngo DJ Brianne yarabuze cyangwa yarapfuye."
"Aho ndi simpazi, gusa aho muri bubonere ibi navuze, ndaba ndi muzima kandi meze neza kuko ndaba mbonye internet, ibindi Imana indinde nzabaha amakuru yose umunsi nagarutse."
Kugeza ubu ntacyo Social Mula aratangaza kuri ibi bivugwa, gusa amashusho ari ku rubuga rwa Nad Progress Ent yerekana ko yari mu gitaramo muri iryo joro.
Social Mula yihishe Dj Brianne bari guhurira mu gitaramo mu Budage.
Nyuma yaje kubona abamufasha maze agira ati “Hari abantu King Pazzo yampuje nabo, nibo bari kujya bambaza aho bigeze, niba nabonye imodoka intwara, niba namenye aho ndi, hano hantu harakonje cyane ku rwego utakwiyumvisha."
Dj Brianne yongeye kubona aho ahengeka umusaya.