Yitabye Imana nyuma yo kwitiranya uburozi n'agatama

Yitabye Imana nyuma yo kwitiranya uburozi n'agatama

 May 25, 2023 - 14:35

Umugabo yitabye Imana nyuma azize gukunda agatama.

Umuyobozi w'ishyaka rya ZANU PF mu karere ka Chimurenga i Mazowe, muri Zimbabwe, Eddie Chanetsa yapfuye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize nyuma yo kwibeshya ku burozi azi ko ari inzoga.

Umwe mu bayobozi yabwiye ikinyamakuru Bulawayo24.com ko yapfiriye mu bitaro bya Howard aho yari yahise ajyanwa nyuma yo kunywa uburozi.

Uyu muyobozi yagize ati: "Nshobora kwemeza ikintu kibabaje cyabereye mu karere kacu, aho Chanetsa yibeshye akitiranya imiti y’amatungo yari yaguze mu baturanyi, akayinywa azi ko ari inzoga.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko uyu mugabo yanywaga inzoga nto zitemewe ku buryo n'imiti yari yayishyize mu icupa rya rimwe mu yo yari yamazemo inzoga, maze mu nzira ataha akanywa imiti yibwira ko ari inzoga.

Nyuma yo kunywa ubu burozi, yahise ajyanwa mu bitaro bya Howard ari naho yapfiriye"