Ish Kevin agiye kwerekeza mu Burundi

Ish Kevin agiye kwerekeza mu Burundi

 Feb 16, 2023 - 04:50

Ish Kevin yijeje abakunzi be bo mu Burundi igitaramo cy'akatarabobeka kuri uyu wa Kane tariki 16 Gashyantare 2023.

Umuhanzi Ish Kevin uri mu bakunzwe cyane hano  mu Rwanda cyane cyane mu njyana azwimo ya Trappish, agiye kwerekeza mu Burundi gukora igitaramo yijeje abarundi Bose ko kizaba ari akataraboneka.

Ish Kevin aganira na igihe dukesha iyi nkuru yemeje ko agiye mu Burundi afite ikizere cyo kuhakorera ibitangaza no kuryohereza abarundi bose anahishura Kandi uko umuziki nyarwanda ukunzwe mu Burundi.

Ish Kevin yagize ati “Njye ndabizi, n’abandi badashaka kwiraza i Nyanza bakabaye babizi ko umuziki wacu ukunzwe i Burundi, utarabyemera nibaza ko azemezwa n’igitaramo tugiye gukorera i Bujumbura.” 

Uretse Kandi no kuba agiye gukorera igitaramo mu Burundi, yahishuye ko bazafata igihe bagatembera igihugu cy'uburundi we n'abandi bahanzi bazaba bari kumwe.

Ati “Njye ntabwo ngiye mu gitaramo gusa, ndashaka gutembera n’u Burundi, abahanzi tuzaba turi kumwe duhuje gahunda yo gutemberana mbere yo gutaramira abakunzi bacu.”

Iki gitaramo kizaba kirimo abahanzi nka  Ish Kevin,  Bushali, Kenny K-shot, Logan Joe, Drama T, Ririmba, B Face, Papa Cyangwe, Shemi, Trey Zo, Bruce The 1st n’abandi benshi.