Umwaka umwe! Bwiza mu mibare
Umwaka umwe! Bwiza mu mibare
Umwaka umwe! Bwiza mu mibare

Umwaka umwe! Bwiza mu mibare

 Mar 17, 2023 - 09:01

Bwiza Emerance niyo mazina aba mu byangombwa bye. Ndavuga ibitangwa na Leta. Ntiyagiye kure kuko yahise afata izina rimwe muri ariya abiri arikoresha mu muziki wamaze kumubera akabando k’iminsi ari guca mu bukumi bwe. Turebe imibare n’ibimenyetso icyo byerekana mu mwaka amaze mu muziki.

Hari ku itariki 09 Kanama mu 1999 nibwo mu muryango we bavugije impundu nubwo we ari umunsi wa mbere yarizeho. Niho inkuru ye nyihereye nyibara mu buryo burambuye.

Urugendo rwe mu muziki turutangirire mu mpera za 2021 ubwo yatsindaga irushanwa rya The Next Diva- Indi Mbuto. Ni amarushanwa yateguwe na Kikac Music Labal yavomereye umuziki wa Bwiza akaba ari kurya ku matunda.

 

Umwaka wa mbere aremye isoko rya muzika nyarwanda yazanye izihe mbaraga?