Hari ku itariki 09 Kanama mu 1999 nibwo mu muryango we bavugije impundu nubwo we ari umunsi wa mbere yarizeho. Niho inkuru ye nyihereye nyibara mu buryo burambuye.
Urugendo rwe mu muziki turutangirire mu mpera za 2021 ubwo yatsindaga irushanwa rya The Next Diva- Indi Mbuto. Ni amarushanwa yateguwe na Kikac Music Labal yavomereye umuziki wa Bwiza akaba ari kurya ku matunda.
Umwaka wa mbere aremye isoko rya muzika nyarwanda yazanye izihe mbaraga?
Nkoresheje isesengura rishingiye ku mibare n’ibimenyetso nsanga itariki 17 Nzeri mu 2021 aribwo yashyize hanze indirimbo ya mbere yakozwe na Made Beats usigaye wituriye mu bwami bw’ubwongereza(UK). Ni Available imaze kurebwa na 567,906 (views) ubwo nakoraga iyi nkuru.
Ku itariki Ukwakira mu 2021 yahise ashyira hanze iyo yise”Yiwe”.
Uyu mwaka yawushyizeho akadomo akoranye n’Umwami w’Ibisumizi, Riderman iyo bise “Mi Amor”. Hari ku itariki 16 Ukuboza mu 2021 ubwo yayishyiraga hanze.
Ishusho ya 2022 yacaga amarenga ko azurira urubyiniro ruriho abamaze ibinyacumi mu muziki nyarwanda
Uriya mwaka twarawusezeye ariko Bwiza yari afite gahunda yo gukora cyane ku buryo agomba kuza ku mpapuro z’imbere mu binyamakuru byandika inkuru zigaruka ku bahanzi no mu bitaramo utanga akazi akajya amutekereza atarinze kugisha inama umutima.
Yasohoye EP (Extended Play) iriho indirimbo eshanu (5).
Ku itariki ya 31 Mutarama mu 2022 nibwo yegereye Mico The Best babanaga muri Kikac Music bakorana “Wibeshya” yaje kumushyira ku rutonde rw’abahanzi buzuza miliyoni (views) ku ndirimbo.
Ready imaze kuzuza miliyoni 2 na 300 (views) umuhanzi ukunzwe muri Uganda witwa John Blaq yarayibengutse bayisubiranamo. Si aho byahereye kuko itsinda rya Kataleya na Kandle bo muri Uganda bakoranye iyitwa “Warubizi”.
Indirimbo yakoranye n’abahanzi bo hanze y’u Rwanda
Hari Exchange yasubiranyemp na Xaven wo muri Zambia
Ready yasubiranyemo na John Blaq wo muri Uganda
Kataleya na Kandle bo muri Uganda bakoranye iyitwa “Warubizi”.
Hari Ucho wo muri Tanzania bahuriye muri Kenya Bwiza yagiye mu imenyekinisha ibihangano (Media Tour) bahita bakorana iyo bise “Amina”. Muri iki gihugu yabashije kujya mu kiganiro kiri mu bikunzwe muri aka karere gitambuka kuri Citizen Tv. Ndetse yanabashije kuganira n’abayobora Boomplay na Trace Tv, imwe muri Televiziyo ziyoboye mu rugnda rw’imyidagaduro. Nabibutsako iyi Trace ariyo yazamuye Burna Boy ndetse ikaba iteganya kuza gutangira ibihembo hano I Kigali bizitabirwa na Burna Boy. Twikomereze! Alvin Smith wo mu Burundi bakoranye iyitwa Turajana
Indirimbo yakoranye n’abahanzi b’imbere mu gihugu
Mico The Best “Wibeshya”, Riderman “Mi Amor”, Chriss Eazy “Lolo”, Kevin Skaa “Hello”, Social Mula “My Lady”, Nizbeatz “Loco”, na Soja yakoranye na Juno Kizigenza.
Itsinda rya Symphony Band ryaramwifashishije muri “My Day”.
Muri make mu gihe cy’umwaka amaze mu muziki yakoze indirimbo z’amajwi icyenda (9) n’izifite amashusho esheshatu (6). Rumours niyo yagaiyeho arenga miliyoni eshanu (5M fRWS).
Umusaruro w’ibikorwa bya Bwiza mu bitaramo
Imibare irivugira
Bwiza yitabiriye igitaramo cyarimo The Ben ari umuhanzi mukuru cyo kwizihiza umunsi wo Kwibohora. Cyabereye muri BK Arena. Cyabaye ku ya 06 Kanama mu 2022. Ku itariki 03 Ukuboza mu 2022 yataramiye muri BK Arena mu gitaramo kiswe Kigali Fiesta cyarimo Joe Boy wo muri Nigeria. Bwiza kandi yataramiye kuri Canal Olympia muri Kigali Jazz Junction yarimo Timaya.
Bwiza yari kuri Tapis rouge I Nyamirambo mu ijoro ry’igitaramo cyo Kwibohora. Yari kumwe na Senderi, Mico The Best n’ababyinnyi ndetse n’abavanga imiziki. Ndibukako hano hari huzuye abaje kwirira umuziki.
Mu bitaramo byaherekeje CHOGMA Bwiza yabibonyemo akazi. Hariya muri Car free zone mu Biryogo yaririmbye muri CHOGMA festival. Bwiza kandi yaririmbye mu mu muhango wo kwita izina abana b’ingagi wabereye mu Kinigi . Muri Uganda yahakoreye ibitaramo bibiri birimo: Iwacu heza festival yari yitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitandatu (6k fans). Yaririmbye mu gufungura akabyiniro k’I Kampala kitwa B club, aho Zari The Boss Lady ariwe wari wakiriye abitabiriye (hosting).
Bwiza muri uyu mwaka amaze mu muziki azi neza agaciro ka Niyo Bosco wamubaye hafi mu kunoza inyandiko y’indirimbo ze ndetse na producer Nizbeatz umukorera indirimbo mu buryo bw’amajwi na Santana Sauce ntiyamurenza ingohe ku ruhare rwe mu muziki.
Ayo yataramiye menshi muri uyu mwaka amaze mu muziki
Amafaranga menshi yataramiye ni miliyoni 3.5 y'amafaranga y'u Rwanda.
Agiye kurira indege yerekeza I Burayi
Hari abahanzi babanje kubiririmba ko bifuza kurira akadege bakerekeza hanze y’u Rwanda. Mu ndirimbo”Haso” ya Kenny Sol uri kubarizwa I Burayi ku isegonda rya 44 agira ati:”Nanjye uwangira uwadanje, umunsi umwe nkicara mu kadege”. Ubu ntakifuza kwicara mu ndege kuko ayihoramo azenguruka Afurika n’uburayi akora ibitaramo. Bado ya Bruce Melodie aririmbako yakuze abona kujya mu ndege ari ibihuha kandi yarakuriye I Kanombe ahari ikibuga mpuzamahanga cy’indege. Nawe ubu ari Kenya ariko kujya mu ndege yabiciye amazi kuko yemerewe kujya aho RwandAir ijya hose ku idiho kuko bakoresha ibihangano bye mu ndege. N’ubushobozi afite bumwemerera kujya aho yifuza hose ku isi. Ati”:Buriya jye nakuriye I Kanombe kujya mu ndege mbyumva nk’ibihuha”. Bado ku munota 1:33 kugeza kuri 1:38”.
Ni nde watumiye Bwiza mu Bufaransa (France)?
Aritegura kujya gutaramira i Burayi, France
Umunyamideri ubimazemo igihe witwa Ange Divas Amber afatanyije na Kigali Bar Life iri mu mujyi wa Lyon bateguye igitaramo kizaba ku itariki 24 Werurwe 2023. Bwiza azafatanya na Riderman na Christopher mu gususurutsa abazitabira. Navayo azahitira muri Belgium gufata amafoto (photo shoot). Ibindi bitaramo bizaboneka tuzagenda tubimenya. Ku mbuga nkoranyambaga ahagaze neza kuko kuri YouTube amaze kurebwa na miliyoni zirindwi (7,730,619 views). Arenda kuzuza ibihumbi 100 bya subscribers naho kuri Instagram akurikirwa na 125k (125000 followers). Kugeza ubu afite sosiyete ya telefoni yamamariza (Infinx). Kuri Twiter akurikirwa na 7826 (followers).
Reba hano iheruka