Kuri BBC humvikanye amajwi y'umugore utaka nk'utera akabariro iminota 10

Kuri BBC humvikanye amajwi y'umugore utaka nk'utera akabariro iminota 10

 Jan 18, 2023 - 11:45

Ubwo kuri BBC bogezaga umupira wa Liverpool na Wolverhampton Wanderers, humvikanye amajwi y'umugore utaka nk'urimo gukora imibonano mpuzabitsina iminota 10 yose bigeze aho birahagarara.

Kuri uyu wa kabiri aho Liverpool yatsindaga Wolverhampton Wanderers mu mikino ya FA cup, kuri BBC ubwo bogezaga umupira haciyemo iminota 10 humvikana amajwi y'umugore utaka ndetse arimo kuniha nk'urimo gukora imibonano mpuzabitsina ibi bituma abantu bumirwa.

Aya majwi yakomeje kwisubiramo kenshi ndetse Lineker abifata nk’aho ari urwenya, atangira kuganira na mugenzi we Alan Shearer wogezaga uwo mukino imbonankubone ko ayo majwi arimo kumvikana ari aya telefoni y’umusesenguzi Danny Murphy.

Nyuma y'uyu mukino, Lineker abajijwe uko byagenze yavuze byari bitangaje ariko binasekeje cyane.

Yagize ati "Byatangiye ntasobanukirwa ayo majwi kuko ibintu nka biriya ubitekereza iyo ufunguye WhatsApp cyangwa ibindi. Byasakuzaga cyane ku buryo ntumvikanaga na bagenzi banjye. Byari bisekeje numvaga nta mpamvu BBC yagombaga gusaba imbabazi."

Nyuma y’ibyo byose, Lineker yanditse kuri Twitter ye yerekana n’ifoto ya telefoni babonye yaturukagamo ayo majwi avuga ari uko hari umuntu uyihamagaye.

Ati "Twabonye iyi telefoni yari yatezwe inyuma mu byuma."

Lainker yakomeje kogeza umupira ari mu bitwenge gusa.

Telephone yaje kuvumburwa ko yari yatezwe mu byuma ikaza gusohokamo ayo majwi.