Umukobwa witabiriye Miss Rwanda yinjiye mu gisirikare

Umukobwa witabiriye Miss Rwanda yinjiye mu gisirikare

 Feb 20, 2023 - 14:08

Numukundwa Dalillah ni umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2020, afite umushinga wo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe, ariko nyuma yo kutaba Miss ahita ajya mu gisirikare.

Bimenyerewe ko umukobwa witabiriye Miss Rwanda aba yinjiye mu ruganda rw'imyidagaduro ndetse akarangwa mu bikorwa byinshi cyane cyane mu  myidagaduro.

Numukundwa Dalilah wari ufite intego yo gufasha abafite ubumuga bwo mu mutwe iyo aramuka atowe, ntabwo yahiriwe no kuba Miss Rwanda ahita yinjira mu mwuga wo gucunga umutekano mu rwego rwa gisirikare.

Uyu mukobwa yinjiye mu gisirikare mu mwaka wa 2021 akimara kuva muri Miss Rwanda. Afite ipeti rya Sous Lieutenant/Second Lieutenant.

Ubwo yitabiraga iri rushanwa rya Miss Rwanda yavuze ko kurijyamo ku mwana w’umukobwa ari ukwigirira icyizere.

Ati “Abakobwa barinyuzemo ndabakunda haba Elsa na Meghan kuko nanjye ndijemo nifuza gutera ikirenge mu cyabo.”

Numukundwa yari umwe mu bakobwa bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda ndetse arenga mu ijonjora ry'ibanze aboneka muri 15 bakomeje mu Cyiciro kiri imbere.

Numukundwa Dalilah witabiriye Miss Rwanda asigaye ari mu gisirikare n'ipeti rya Sous Lieutenant.