Meddy yaciye impaka zari zimaze imyaka 14 hagati ye na The Ben

Meddy yaciye impaka zari zimaze imyaka 14 hagati ye na The Ben

 Jan 11, 2023 - 03:10

Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yambitswe ikamba ry'ubwami na mugenzi we Meddy bari bamaze igihe barihanganiye.

Abantu benshi bahoze Kandi nanubu bahora mu manza z'umuhanzi ukomeye cyane hano mu Rwanda hagati ya Meddy na The Ben ndetse bamwe bakunze kubishwanira.

Ku wa 09 mutarama 2023, nibwo umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben yagiraga isabukuru y'amavuko hanyuma mugenzi we babana mu ruganda rw'imyadagaduro Meddy, amwifuriza isabukuru nziza.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Meddy yagize ati "Isabukuru nziza mwami" hanyuma ashyiraho ifoto ari kumwe na The Ben. 

Nyuma y'uko avuze ko The Ben ari umwami, abantu bahise bavuga ko The Ben ariwe w'ibihe byose ndetse uru rubanza rwari rumeze nk'urwa Messi na Cristiano rurangira nkuko igikombe cy'isi cyakijije Messi na Cristiano.

The Ben na Meddy ni bamwe mu bashyize ipfundo rifatika mu muziki nyarwanda ndetse nibo bahanganye Igihe kirekire abantu barabuze uwaba arusha undi kuko haba abafana, igikundiro ndetse n'impano bose ntibari agafu k'imvugwa rimwe.

Ibyo Meddy yavuze kuri The Ben yemeza ko ariwe mwami.

N'ubwo ariko abantu bakomeje kugenda babagereranya ndetse rimwe na rimwe bakabishwanira, aba bahanzi ni inshuti z'akadasohoka dore ko bakoranye indirimbo nyinshi harimo losing control, Jambo n'izindi zitandukanye. The Ben ni we ufasha Meddy mu gushaka Chorus mu ndirimbo nyinshi. Urugero rwa hafi ni My Vow.