Ikibazo cya M23 kiranduta- Perezida Paul Kagame

Ikibazo cya M23 kiranduta- Perezida Paul Kagame

 Apr 17, 2023 - 05:07

Mu ruzinduko Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yagiriye muri Bénin, yatangaje ko ikibazo cya M23 cyabayeho mbere y'uko abaho.

Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, kuva ku wa 15 Mata, bagiriye uruzinduko rw'akazi rw'iminsi ibiri muri Bénin.

Perezida Kagame, ubwo yari kumwe na mugenzi we wa Bénin Patrice Talon mu kiganiro n'Abanyamakuru, akaba yarabajijwe ku kibazo cy'umwuka mubi uri hagati y'u Rwanda na Congo.

Ku bw'ibyo, ubwo yasubizaga iki kibazo, yavuze ko ikibazo atari umutwe witwaje intwaro wa M23, ko ahubwo Leta ya Congo yihunza inshingano zo gukemura ikibazo cy'uyu mutwe ikabyegeka k'u Rwanda.

Yagize ati "Ikibazo cya Congo, icy’akarere ndetse n’icy’u Rwanda si M23. M23 ni umusaruro w’ibindi bibazo byinshi bitakemuwe mu binyacumi by’imyaka. Niba mwibuka ikibazo cya M23, cyabayeho yewe na mbere y’uko Tshisekedi aba Perezida. Ni ikibazo gifitanye isano n’icyo mu 2012."

Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Bénin Patrice Talon mu kiganiro n'Abanyamakuru 

Kuri iyi mpamvu, Umukuru w’Igihugu yasobanuye uburyo imipaka yagabanyijwe n’abakoloni, ibice bimwe byari ku Rwanda mu Burengerazuba bikomekwa kuri RDC, mu majyaruguru hakomekwa kuri Uganda, mu Burasirazuba hakomekwa kuri Tanzania.

Yasobanuye uburyo abakomoka ku Rwanda bisanze muri RDC kubera amateka y’ubukoloni, bageze aho bamburwa uburenganzira bwabo, bigera aho M23 ibakomokaho ifata intwaro.

Perezida Kagame, ati: "Uku ni ukuri kw’amateka. Ibyo bibazo ni bikuru cyane kundusha, ni bikuru cyane kurusha Tshisekedi, yewe n’abari bahari icyo gihe ntibakiriho.”

Muri rusange, Perezida Kagame yavuze ko ikibazo cya M23 cyakemuwe nabi mu 2012 kiragaruka, ariko agaragaza ko imyanzuro yafatiwe i Nairobi na Luanda yagikemura mu gihe yakubahirizwa gusa yemeza ko ubutegetsi bwa RDC buri kuyitambamira.