Igiti Shakira yimukanye gikomeje kuvugisha benshi

Igiti Shakira yimukanye gikomeje kuvugisha benshi

 Apr 17, 2023 - 01:11

Shakira uherutse kwimukira muri Amerika, yongeye kuvugisha benshi nyuma yo kwimukana n'igiti.

Shakira n’abana be bamaze gutangira ubuzima bwabo i Miami, ndetse Milan na Sasha bamaze kugera mu ishuri ryabo rishya, ariko kwimuka byari bigikomeje ahahoze ari mu rugo rw’uyu muririmbyi wo muri Colombia.

Shakira yongeye gutangaza benshi yimukana igiti[Getty Images]

Mu by’ukuri, igitangaza so uko kwimuka byari bigikomeje, ahubwo abantu benshi cyane cyane abaturanye n’ahahoze ari mu rugo rwe i Esplugas de Llobregat, batunguwe no kubona imashini irimo kurandura igiti  cyari mu busitani bw’uyu muririmbyikazi.

Ese Shakira yaba yajyanye i Miami igiti cyari mu busitani bwe i Barcelona?

Amashusho amaze gusohoka, benshi bibajije impamvu Shakira yajyana igiti mu nzu ye nshya i Miami.

Amakuru yaje kumenyekana, ni uko iki giti gifite agaciro gakomeye ku marangamutima ye, kuko yagiteye muri 2018 muri Libani, igihugu kavukire cya nyirakuru.

Uretse urubyaro, Shakira n'igiti cyo mu busitani yakimukanye i Miami [Getty Images]

Ibitangazamakuru bimwe byasobanuye neza ko iki giti cyahoze mu ishyamba rya Ceros de Dios, bityo kikaba kidasanzwe kuri we ndetse akaba ashaka kwimukana na cyo aho agiye hose.

Ku rundi ruhande, Hola! ivuga ko inkuru zivugwa ku giti cy’uyu muhanzikazi ukomoka muri Colombia ziri kugorekwa, kubera ko Europa Press yemeza ko aya mafoto atari aya vuba aha, ahubwo ko yafashwe ku ya 8 Ugushyingo 2022, nyuma y’umunsi umwe bivuzwe ko Shakira na Gerard Pique bumvikanye ku buryo bwo kurera abana babo kugira ngo uyu mugore abashe kubajyana gutura i Miami.