Meddy Yashenguwe umutima n'urupfu rwa Mama we

Meddy Yashenguwe umutima n'urupfu rwa Mama we

 Oct 6, 2022 - 10:32

Umuhanzi Ngabo Meddy yagaragaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umubyeyi we [mama] wamureze akamubera intwari.

Hari hashize iminsi itari mike umuhanzi Ngabo Medard Jobert wamamaye nka Meddy adakoresha urubuga rwa Instagram ndetse bamwe bakekaga ko rwaba rwaribwe.

Uyu muhanzi abinyujije kuri uru rubuga [Instagram], yagaragaje agahinda yatewe no kubura umubyeyi [mama] we Cyabukombe Alphonsine witabye Imana kuwa 14 Kanama 2022 azize uburwayi aho yaguye mu bitaro mu gihugu cya Kenya, ibintu byashegeshe Meddy ku buryo bugaragara.

Meddy mu magambo yuje ikiniga, yabanje kuvuga ko kuba atarabivuze kare atari ugutinda kundi ahubwo ari ukunanizwa n’umutima wari utariyacyira.

Ati “Nagerageje ku kwandikaho inshuro nyinshi ariko bikarangira binaniye!

Mama! Umubyeyi w’Imana, w’umurava, w’ukuri, w’imico! Umubyeyi udatinya ndetse umunyembaraga namenye kuva mbayeho”.

Meddy yavuze ko afite byinshi yibukira kuri Mama we by’umwihariko azahora amwibukira ku uburere yamuhaye akavamo umugabo usa nkase, akamukunda nka mama we ndetse akishimana nawe n’inshuti ze.

Meddy kandi yavuze ko mama we yamubereye umwarimu mwiza mu buzima akamutoza ijambo ry’Imana.

Uyu muhanzi yavuze ko mama we ariwe muntu babanaga mu bihe bibi n’ibyiza.

Ati “Wahagararanye nange mu gihe nta wundi wari uhari. Ndagukunda kurusha uko nigeze no kugukunda, ndabizi neza ko nyuma y’igihe gito tuzongera tukabonana, tuzaba turi mu bwiza bw’Imana”.

Meddy asoza yavuze ko akumbuye mama we cyane.

Ati “Ndagukumbuye ku buryo ntabisobanura, nta munsi ushira ntagutekerejeho”.

Meddy yaherukaga gukoresha urubuga rwa Instagram kuwa 01 Kanama 2022. Amezi abiri yari ashize nta butumwa ubwo aribwo bwose ashyiraho kandi mama we yitabye Imana kuwa 14 Nzeri. Ibi bivuze ko amezi abiri yari hafi kuzura ariko ntacyo yari yakamuvuzeho kihariye usibye ibyo yatangarije mu kiriyo.

Byari bisanzwe bizwi ko Meddy akunda Mama we akaba ari na we mubyeyi yari asigaranye kandi niwe wamureze kuko papa we yitabye Imana akiri muto .

Meddy mu byo ashimira mama we n’uko yamusize mu nzira y’agakiza ndetse uyu muhanzi hari amakuru avuga ko yamaze kwerekeza mu ndirimbo ziramya zikanahimbaza Imana by’umwihariko abenshi bafite amatsiko yo kumva iyo yateguje yise ‘Blessed’.

Meddy yavuze ko yari afite byinshi byo kuzitura mama we ariko yizeye ko Imana izamugororera kurusha ibyo yari kumukorera.

Meddy kwakira ko mama we yitabye Imana byabanje kumugora.

Mama wa Meddy niwe wamureze aramukuza.