Umugore w'uwahoze ari Perezida wa Amerika ararembye

Umugore w'uwahoze ari Perezida wa Amerika ararembye

 Jun 1, 2023 - 04:41

Umugore wa Jimmy Carter wahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bamusanganye indwara ikomeye y'ubwonko.

Ku wa Kabiri, ikigo cya Carter cyatangaje ko Rosalynn Carter umugore w’uwahoze ari Perezida wa Amerika, bamusanganye indwara yo kwibagirwa.

Rosalynn Carter yasanganywe indwara yo kwibagirwa

Icyakora, ngo Carter, w'imyaka 95, ari mu rugo arishimye, hamwe n’umugabo we, Jimmy Carter wahoze ari perezida, aho barimo gusurwa n’inshuti zabo.

Carter ni we washinze ikigo cya Rosalynn Carter Institute for Caregivers, umuryango utera inkunga abota ku bageze mu zabukuru cyangwa bafite uburwayi cyangwa ubumuga.

Jimmy na Rosalynn Carter bari mu rugo aho bitabwaho by'umwihariko n'abita ku bageze mu zabukuru

Jimmy Carter, w'imyaka 98 akaba perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika ubayeho igihe kirekire, yatangiye kwitabwaho by’umwihariko mu rugo rwe kuva muri Gashyantare.

Carter na Rosalynn bashakanye kuva 1946. Bafite abana bane, abuzukuru 22 n'abuzukuruza.