Haille Jade Mathers imfura y'umuraperi wamamaye cyane Marshall Bruce Mathers uzwi ku izina rya Eminem, yatangiye ukwezi kwa Gashyantare kw'abakundana yambikwa impeta y'urudashira n'umusore bamaze igihe kirekire bakundana.
Evan McClintock amaze imyaka 6 mu munyenga w'urukundo n'uyu mukobwa wa Eminem kuri ubu ufite imyaka 27 ndetse mu mwaka wa 2019 nibwo Eminem yahaye umugisha urukundo rw'imfura ye avuga ko amushyigikiye mu rukundo rwabo bombi.
Abinyujije kuri Instagram ye, Haille Jade Mathers yasangije abamukurikirana amafoto agaragaza ibyishimo yarimo nyuma yo kwambikwa impeta n'umukunzi we aho yahishuye ko yamwambitse impeta ku itariki 04/02/2023 ndetse anarenzaho umutoma amubwira ati: ''Ndagukunda''.
Mu 2016 ni bwo Haille Jade yerekanye bwa mbere Evan McClintock nk'umukunzi we ubwo hari ku munsi w'abakundana uzwi nka St. Valentin. Kuva ubwo Haiile na Evan bakunze kwerekana urwo bakundana ndetse na Eminem yashyigikiye umubano wabo mu 2019 ubwo yashimaga ku mugaragaro Evan kuba afata neza umukobwa we.

Ubwo umukobwa wa Eminem yambikwaga impeta n'umukunzi we bamaranye imyaka 6 bakundana.




