Akebo kajya iwamugarura! Naomie yatomoye umukunzi we w’umunya Gabon

Akebo kajya iwamugarura! Naomie yatomoye umukunzi we w’umunya Gabon

 Jan 20, 2023 - 08:07

Nyuma y’iminsi 14 Michael Tesfay yifurije isabukuru y’amavuko umukunzi we Ishimwe Naomie mu magambo yuzuye imitoma, uyu mukobwa nawe yakoze mu ngata aha awamuhaye.

Nyampinga w’u Rwanda 2020 Ishimwe Naomie ni umwe mu byamamare nyarwanda batangiye umwaka wa 2023 bari mu munyenga w’urukundo dore ko ibyo kugirana agatotsi n’uwo bakundana, izo nkoni atakizikubitwa.

Naomie watandukanye na Loic Rwagasana mu ntangiriro za 2022 nyuma y’igihe bavugwa mu rukundo, ntiyatinze mu mayira kuko umunya Michael Tesfay yahise yigarurira umutima we kugeza ubu.

Nta minsi myinshi yari ishize uyu musore asohokanye Naomie i Dubai mu kwizihiza isabukuru y’amavuko y’uyu mukobwa maze akayiherekesha amagambo asize umunyu mu mitoma itagira uko isa.

Nishimwe Naomie nawe kuri iyi nshuro, abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze yatomoye uyu musore wizihiza isabukuru y’amavuko n’ubwo imyaka yo ikiri urujijo.

Naomie ati “20/01 yazanye uyu mugabo w’igitangaza ku Isi, kandi uyu mugabo yazanye ibyishimo n’umunezero mwinshi mu buzima bwange.

Ntakindi nakwifuriza usibye imyaka myinshi kandi nzahora nsenga Imana ishobora byose kugirango ikomeze iguhe imigisha n’ibintu binini kandi binini mu buzima bwawe bwose kuko ukwiye ibintu binini kandi nzasenga kugirango ukomeze kuba umuntu mwiza nk’uko uhora, umunyabuntu, ukunda abantu, ikiruta byose umuntu ukunda Imana.

Impundu ku wundi mwaka wo guseka urwenya rwacu kandi tugakomeza kwishima. Ndagukunda

Isabukuru nziza uwo dusangiye ubuzima”.

Kuri tariki 04 Mutarama nibwo Michael yari yateye imitoma Naomie, avuga ko ariwe mugore udasanzwe mu buzima bwe.

Imitoma ni yose kuri Naomie na Michael.

Michael na Naomie bakunze kuba basohokeye i Dubai kurya ubuzima.

Inkuru bifitanye isano!

https://www.thechoicelive.com/urukundo-rugeze-aharyoshye-kwa-naomie-na-michel