Diamond Platnumz na Harmonize bagiye kongera guhura nubwo bitizewe

Diamond Platnumz na Harmonize bagiye kongera guhura nubwo bitizewe

 Dec 6, 2022 - 11:05

Umuhanzi Juma Jux agiye kongera guhuza Diamond Platnumz na Harmonize bamaze igihe badacana uwaka. Aba bahanzi baherukaga guhuzwa na nyakwigendera Dr John Pombe Magufuli mu bikorwa by'ishyaka Chama Cha Mapinduzi mu 2020 ubwo yiyamamarizaga Manda ya kabiri.

Imyaka yari ibaye ibiri abahanzi Diamond Platnumz na Harmonize yazamuye barebana ayingwe bitewe no kwibasirana mu ndirimbo zigiye zitandukanye. Kuri iyi nshuro bagiye kongera guhurira ku meza amwe bafata icyo kunywa.

Umuhanzi w’umunya Tanzania Juma Mussa Mkambala wubatse izina nka Juma Jux niwe ugiye kongera gutuma aba bahanzi bongera guhurira mu kirori byaba ngombwa bakanasuhuzanya.

Umuhanzi Juma Jux agiye guhuriza Diamond Platnumz na Harmonize mu kirori kimwe, ibintu byaherukaga muri 2019 ubwo Harmonize yari akibarizwa muri Wasafi Label ya Diamond Platnumz, ni mu kirori cyo kumurika album ya “Juma Jux” giteganyijwe ku munsi w’ejo tariki 07 Ukuboza 2022 aho bombi bakiriye ubutumire kandi bakemera kuzaba bahari.

Diamond Platnumz na Harmonize bagiye guhurira mu kirori cyo kumurika album “King of hearts” ya Juma Jux ndetse bose bamaze gutangaza ko bazaboneka.

Kuva Harmonize yatandukana na Wasafi Label ya Diamond Platnumz, yagiye atangaza amagambo yafatwaga nko kwibasira Diamond Platnumz kugeza umunsi avuze ko Diamond Platnumz yanze se umubyara akavuga ko yendaga kumuroga.

Usibye Diamond Platnumz na Harmonize bagiye guhura, Wasafi Label yo kuva 2016 kugeza 2019 izongera ihure kuko na Rayvanny azaba ari muri iki kirori. Abantu bahanze amaso kureba Diamond Platnumz, Harmonize na Rayvanny bongeye guhura nk’uko bahoze batitiza ibitaramo byo muri Tanzania.

Harmonize na Rayvanny kandi nabo barategerejwe kuko aba bahanzi bamaze igihe baterana amagambo kuva bisanga batereta umukobwa umwe, Paula Kajala watumye batukana kakahava.

Juma Jux ugiye kungera guhuriza Diamond Platnumz, Harmonize na Rayvanny mu kirori kimwe.