Amafoto ya Lilly n'umukinnyi wa Police FC yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

Amafoto ya Lilly n'umukinnyi wa Police FC yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga

 Jan 11, 2023 - 12:34

Umukobwa uba muri Finland uzwiho gukundana n'abakinnyi b'umupira w'amaguru yamaze gushyira hanze amafoto ari mu munyenga w'urukundo n'umukinnyi wa Police FC.

Umukobwa wiyita Lilly ku mbuga nkoranyambaga ze, yongeye kuvugisha abantu benshi nyuma y'uko yongeye gushyira Amafoto hanze yishimanye n'umukinnyi wa Police ukina mu izamu uzwi nka Gahungu.

Uyu mukobwa ukunze kuba muri Finland, yavuzwe mu rukundo n'umukinnyi wahoze akinira APR FC Karera Hassan nyuma y'uko baje gutandukana, ntabwo yihanganiye kureka abakinnyi kuko yahise akurikizaho Rwatubyaye Abdul wa Rayon Sports.

Kuri ubu, hagiye Amafoto hanze agaragaza umuzamu wa police FC Kwizera Janvier benshi bita Rihungu na Lilly bashyize Amafoto hanze bisa nkaho baca amarenga y’urukundo rwabo rwakajije umurego mu mpera z’umwaka ushize.

Kugeza kuri ubu, uyu muzamu yahise atangira kuvugwa n'abantu benshi kuko bafite umukino na Rayon Sports mu mpera z'iki cyumweru bavuga ko umwuga we wo gukina umupira w'amaguru ushobora kuzamunanira kubera ko n'abo uyu mukobwa yakundanye nabo bisa nk'aho atabasize ku rwego rwiza mu mupira.

Lilly uba muri Finland yazonze imitima y'abakinnyi b'abanyarwanda.

Lilly na Rihungu baryohewe n'urukundo muri iyi minsi.