Nyina wa Cristiano yinjiye mu kibazo cye n'umugore we

Nyina wa Cristiano yinjiye mu kibazo cye n'umugore we

 May 14, 2023 - 02:53

Nyina wa Cristiano Ronaldo yagize icyo avuga ku mubano bivugwa ko utari mwiza hagati y'umuhungu we n'umugore we Georgina Rodríguez.

Hashize iminsi mu binyamakuru byo muri Spain havugwa umwuka utari mwiza hagati ya Cristiano Ronaldo n'umugore we Georgina Rodríguez ndetse ko bishobora kugeza muri gatanya.

Ibi binyamakuru bijya kure bikavuga ko impamvu bazatandukana ari uko uyu mugore wa Ronaldo asesagura amafaranga menshi aho bari muri Soudi Arabia.

Nkaho ibyo bidahagije, amakuru akomeza avuga ko Maria Dolores dos Santos Aveiro Nyina wa Ronaldo ko yaba yarahagaritse gusura umuhungu we bitewe n’uko atiyumvamo Georigina umugore we.

Nyina wa Ronaldo yahakanye ibivugwa ku muhungu we n'umugore

Kuri izi mpamvu zose, Nyina wa Cristiano, ubwo yari yitabiriye umuhango wo gufungura iduka muri Madeira aho atuye, yavuze ko ibyo bavuga ku muhungu we hamwe nawe, byose ari ibinyoma.

Ku bw'ibyo, nyina w’uyu mukinnyi avuga ko nta zibana zidakomanya amahembe.Yavuze ko uyu muhungu we uko abanye n’umugore nta kibazo kirimo ahubwo ngo abantu nibo bari kubitiza umurindi.Yahakanye amakuru yanavugaga ko aba bombi bashobora gutandukana.

Ikindi kandi uyu mubyeyi yahakanye ko yaba yarahagaritse gusura umuhungu we bitewe n’uko atiyumvamo Georigina, ahubwo avuga ko impamvu atakijyayo cyane ko ari uko bitwara amasaha menshi mu ndege bityo bikaba bitamworohera.

Nyamara nubwo ibyo byose byakomeje kuvugwa, uretse na Nyina wa Ronaldo wabihakanye, Ronaldo n’umugore we nabo baje kubihakana babinyujije ku mbuga nkoranyambaga bagaragaza ko urukundo rwabo rumeze neza.

Ronaldo, umugore we Georgina na Nyina