Nyuma y'uko Zari atangaje ko ashyigikiye abagore baca inyuma abagabo babo, Diamond yagiriye inama abasore yo gukora cyane kuko nta mukobwa ugikunda umusore ukennye.
Yavuze ko kandi niyo waba ukize gute ariko hakagira ikibazo gisaba amafaranga utabasha gukemurira umugore, ahita akwereka ishusho ye ya nyayo.
Muri ubwo butumwa yanyujije kuri Instagram, yagize ati " Nuramuka ukize, buri mukobwa wese azaba agushakaho amafaranga si ubugoryi bw'urukundo rwa nyarwo."
Akomeza agira ati "Mukorere ibintu amamiliyoni hanyuma hagire akabazo gato gakenera amafaranga utamukorera nibwo uzabona isura ye ya nyayo."
Nyuma y'ubwo butumwa, yahise abuherekesha emoji iseka ahita avuga ati "Dushake amafaranga bavandi"
Ubutumwa Diamond Platnumz yageneye urubyiruko cyane cyane abasore.
Ubu butumwa busa nk'ubwaje busubiza Zari Hassan uzwi nka Boss Lady watangaje ko kuba umugore yaca inyuma kubera ko hari ibyo umugabo we atamuha ntacyo bitwaye.
Zari Hassan yagize ati "Muce inyuma kubera inzu, muce inyuma ushaka ubutaka, muce inyuma kubera imodoka uhora wifuza. Uko niko ibintu bigomba kugenda"
Mu gihe Diamond Platnumz abona abagore ari indashima, Zari we asanga kuba umugore yaca inyuma umugabo we kubwo imitungo nta kibazo.
Yatangaje kandi ko niba umugabo ashobora guca inyuma umugore we kubera undi umurusha ubwiza ndetse n'imiterere, abagore bakwiye guca akenge nabo bagaca inyuma abagabo babo kubwo ibyo bifuza.
Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bakize cyane muri East Africa ndetse no muri Africa yose dore ko ari mu bahanzi bafite indege zabo bwite.
Diamond Platnumz ni umwe mu bahanzi bafite agatubutse.