Amashusho Cardi B na Offset bashyize hanze n'ubu aracyavugisha benshi

Amashusho Cardi B na Offset bashyize hanze n'ubu aracyavugisha benshi

 May 30, 2023 - 07:49

Umuraperi Offset n'umugore we Cardi B, bashyize hanze amashusho n'ubu akiri kugarukwaho.

Inkuru ya Offset aheruka,  ni ikintu benshi batari biteze. Icyo nta kindi, uretse kuba uyu muraperi yashyize amashusho kuri Instagram arimo gukanda amabuno ya Cardi B.

Cardi B na Offset ni bamwe mu baraperi bakundana cyane kandi ntibigeze batinya kwerekana urukundo bafitanye, nubwo haba  hari kamera hirya no hino, nkuko tubibona mu birori byo kunyura ku matapi atukura no muyandi mashusho.

Offset yashyize kuri Instagram amashusho arimo gukina n'amabuno y'umugore we

Muri iyi nkuru yihariye ya Instagram, Cardi B agaragara inyuma aryamye ipantaro imanuye nta kindi yambaye. Hagati aho, hagaragaramo amaboko ya Offset akora ku mubiri w'umugore we anskinisha amabuno ye.

Mugihe uyu muraperi umwe mu bagize itsinda rya Migos yari arimo atigisa amabuno y’umugore we, Cardi B agaragara amwenyura akamubaza ati "Wagize umunsi mwiza?" mugihe Offset yamusubije ati "Yego, nagukumbuye cyane," maze  n’ubwuzu bwinshi agakomeza kumukubita udushyi two ku mabuno.

Offset na Cardi B nyuma yo guhura n'ibibazo byo gucana inyuma, ubu ni bamwe mu bantu babanye neza 

Nkuko benshi mu bafana babo babizi, Cardi B na Offset bakomeje gukorana mu mibanire yabo, kuva byavugwa  ko Offset yaciye inyuma uyu muraperikazi wakunzwe mu ndirimbo nka Bodak Yellow,  akanafatwa. Cardi yarababajwe cyane kandi yari akeneye igihe cyo gutuza.

Offset yasobanukiwe amakosa ye, ndetse agerageza kwikosora, areka kunywa inzoga kandi yiyemeza gushyira imbaraga mu mubano wabo.

Cardi yavuze ko yababariye Offset nyuma yo kumwereka ko yahindutse

Cardi yaje kubabarira Offset nkuko tubibona mu rukundo berekana. Mu kiganiro cyo muri Mutarama Cardi B, yaragize ati: "Njye na Offset, ntitwabonanaga imbonankubone. Yarahindutse, kandi byanyeretse  ko ashaka guhinduka ku bwange."