Serge Iyamuremye agiye gukora ubukwe

Serge Iyamuremye agiye gukora ubukwe

 Nov 29, 2022 - 10:17

Umuhanzi ukora umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana Serge Iyamuremye ari mu myiteguro ya nyuma yo gukora ubukwe n’umukunzi we Uburiza Sandrine.

Nyuma y’iminsi mike umuramyi Serge Iyamuremye yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za America, asanze umukunzi we Sandrine Uburiza bageze kure imyiteguro y’ubukwe bwabo ndetse amatariki yamaze kujya hanze.

Amakuru The Choice Live ifitiye gihamya nk’uko bigaragara mu ifoto, ubukwe bw’aba bombi buzaba kuwa 01 Mutarama 2023.

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)

Byavuzwe ko Serge Iyamuremye yasabye akanakwa Sandrine n’ubwo nta mafoto cyangwa amashusho yabigaragaje gusa inshuti za hafi z’aba bombi zivuga ko zitabiriye iyo mihango.

Tariki 14 Nyakanga 2022 nibwo umuhanzi Serge Iyamuremye yerekeje muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari agiye gusura umukunzi we Uburiza Sandrine utuye muri Texas banitegura kurushinga.

Kuwa 19 Kamena 2022 nibwo havuzwe inkuru y’uko umuramyi Serge Iyamuremye yasabye akanakwa umukunzi we Sandrine Uburiza, icyakora nta mafoto yigeze aboneka kuko byavuzwe ko nta wari wemerewe gufotora.

Kuva Serge Iyamuremye yerekeje muri America yagaragaye mu gitaramo cyo kumurika album “Moyoni Album Launch” y’umuramyi Alice Mwamini.

Inshuti ya hafi ya Serge Iyamuremye utarashatse ko dutangaza amazina ye,  aherutse kubwira The Choice Live ko Iyamuremye azajya agaruka mu Rwanda igihe byabaye ngombwa.