Moses Turahirwa yasabye imbabazi abanyarwanda kubera amashusho aryamanye n’abasore bagenzi be

Moses Turahirwa yasabye imbabazi abanyarwanda kubera amashusho aryamanye n’abasore bagenzi be

 Jan 5, 2023 - 06:37

Moses Turahirwa uzwi mu mideri yasabye imbabazi abanyarwanda n’aba Taliani bashenguwe n’amashusho yatitije imbuga nkoranyambaga mu minsi ishize amugaragaza asambana n’abasore babiri.

Ku wa Mbere tariki 02 Mutarama 2023 nibwo ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko Snapchat hacitse ururondogoro kubera amashusho y’amasegonda 59 agaragaramo Moses Turahirwa washinze inzu ihanga imideri ifatwa nk’iyoboye izindi muri uyu mwuga ya Moshions yambika ibikomerezwa mu Isi.

Ni amashusho agaragaza uyu muyobozi wayo asambana n’abasore bagenzi be aho abenshi bakubiswe n’inkuba kuko batunguwe no kubona umusore nk’uyu akora ayo mahano Moses Turahirwa yabanje kuryumaho ariko ibitotsi biza kumugamburuza.

Ni amashusho yari yashyizwe ku rubuga rw’uyu musore rwa Snapchat.

Moses Turahirwa kuri ubu uri mu Butaliani yaje gusaba imbabazi abanyarwanda ndetse n’aba Taliani bababajwe n’aya mashusho amugaragaza akorana imibonano mpuzabitsina n’abo basore babiri.

Uyu musore yavuze ko ariya mashusho yasakaye atariwe uyashyize hanze ahubwo ko yibwe konti ye izwi nka #MosesRw.

Icyakora yavuze ko aya mashusho yashyizwe hanze ajyanye na filime iri gufatirwa mu Butaliyani, avuga ko ari igice cya mbere cya filime ‘Kwanda Season 1’ izasohoka mu minsi iri imbere.

Uyu musore yabuze ko yubaha kandi ashyigikira indangagaciro z’umuco nyarwanda.

Moses Turahirwa yasabye imbabazi abashenguwe n'amashusho ye asambana n'abasore babiri, avuga ko ari filme iri hafi gusohoka.

Uyu musore yavuze ko yubaha kandi ashyigikiye umuco nyarwnda.

Moses kandi yahamije ko yashyizwe kuri uru rubuga n'umuntu warwibye ndetse akomeje gushaka uko yarugarura.

Moses Turahirwa aherutse gutangaza ko yeguye ku nshingano zo kuba umuyobozi mukuru wa Moshions ifatwa nk’iyambere mu guhanga imideri mu Rwanda ariko bisanzwe bizwi ko ariwe wayishinze.

Moses Turahirwa aherutse kwegukana igihembo cy’umuhanzi w’imideri mwiza muri Africa mu bihembo Abryanz Style and Fashion Awards (ASFAs) bitangirwa muri Uganda aho yegukanye “Best Fashion Designer of the year”.

Moses Turahirwa yegukanye igihembo cy’umuhanzi wahize abandi mu mideri.