Katy Perry wari umukemurampaka yavugirijwe induru mu gitaramo

Katy Perry wari umukemurampaka yavugirijwe induru mu gitaramo

 Apr 20, 2023 - 17:49

Katy Perry nubwo yari umukemurampaka mu marushanwa yo kuririmba, ntibyabujije abayitabiriye kumuvugiriza induru.

Imbaga y’abari bitabiriye ibirori bya American Idol, ntibagerageje guhisha uburakari bwabo muri iki gitaramo cyabaye muri iki cyumweru, ubwo bazomeraga Katy Perry bwa mbere kubera kunenga umwe mu bahatanaga.

Perry yahawe induru kubera kunenga uwakoze neza[Getty Images]

Uyu muhanzi wamenyekanye mu ndirimbo nka “Teenage Dream”, yakoze mu bwonko abari bateraniye aho mu gitaramo cy’amarushanwa yo kuririmba, cyabaye ku wa Mbere tariki 17 Mata, ubwo Nutsa w'imyaka 25 y'amavuko yajyaga ku rubyiniro kwerekana impano ye.

Uyu mukobwa wahatanaga, ukomoka i Tbilisi, muri Georgia, yatanze ibyo yari afite byose ubwo yaririmbaga "Paris (Ooh La La)" ya Grace Potter na Nocturnals yiyereka abacamanza, barimo na Lionel Richie na Luke Bryan.

Nutsa, yerekanye ijwi rikomeye ryahise rishimisha Richie na Bryan, n’ubwo Perry yasaga nkuwatangaye kuruta abandi bose.

Icyakora, nubwo uyu mukobwa byagaragaraga ko yaririmbye neza, akirangiza, Katy Perry yabaye nk’umunenga.

Ku rundi ruhande, nubwo Perry yari afite uburenganzira bwo kugira icyo avuga ku bahatana nk’umukemurampaka, abari bateraniye aho ntabwo bashimishijwe n’amagambo yabwiye uyu mukobwa maze batangira kumuvugiriza induru.

Nk’umuntu wari uhawe induru bwa mbere muri iki gitaramo mu nshuro esheshatu agikozemo,  Perry byaramuriye ananirwa kwihangana.

Yagize ati:“Nibyo, bwa mbere mu bihe bitandatu, mumpaye induru!”

Nutsa yari yaririmbye neza ariko ntibyabujije Katy Perry kumubwira ko hari aho ataragera[Getty Images]

Nubwo imbaga yo muri Hawaii  yose itari iri ku ruhande rwa Perry, uyu muhanzikazi ntabwo yari kubura abamurema agatima ku mbuga nkoranyambaga, kuko umwe mu barebye iki gitaramo yanditse kuri Twitter ati: "Ndemeranya na Katy Perry nange nifuza kubona Nutsa atwereka byinshi ku kurusha ibyo yatweretse. Twabonye abeza, barabagirana, ibihe byose. Agomba guhindura.”

Nutsa ubwe na we yari afite amahirwe yose yo guha induru Perry, ariko kubera ko ibyo bishoboka ko bitari kugaragara neza, ahubwo yemeye ibyo yamubwiye anamusezeranya kuzatanga ibirenze mu gihe kizaza.