Hamenyekanye abahanzi 8 bazaherekeza igare

Hamenyekanye abahanzi 8 bazaherekeza igare

 Feb 18, 2023 - 04:20

Mu bitaramo bibiri biteganyijwe byo gusoza Tour du Rwanda byatumiwemo abahanzi 8 biganjemo abakunzwe cyane muri iyi minsi mu ngeri zose.

Tour du Rwanda iteganyijwe gutangira ku munsi w'ejo ku Cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2023 itangiriye mu mujyi wa Kigali. Abantu bazakenera kwidagadura nyuma yayo bishimira uko babonye Tour du Rwanda ndetse n'uko abanyarwanda bazaba bitwaye.

Ni irushanwa rizasiga byinshi byo kwishimira dore ko hazaba harimo n'umukinnyi ukomeye cyane mu mukino wo kunyonga igare.

Ferwacy ifatanyije na Kikac Music, bateguye ibirori byo guherekeza tour du Rwanda bikazabera mu karere ka Musanze na Rubavu ku wa 21 na 23 Gashyantare 2023.

Ni ibitaramo uko ari bibiri bizitabirwa n’abahanzi barimo Mico The Best, Senderi Hit, Kenny Sol, Bwiza, Chris Eazy, Platini, Niyo Bosco na Marina.

Uhujimfura Claude uhagarariye KIKAC Music yatangaje ko igare n'ibitaramo by'umuziki bijyanirana cyane ko byose bifite intego yo gutanga ibyishimo mu Bantu.

Ati “Ni ibitaramo bigamije gutanga ibyishimo mu baturage bazaba bakurikiye amagare, nibaza ko bizaba ari iby’agaciro gutaramana nabo. Ninayo mpamvu twahisemo kubigira ubuntu ku buryo buri muturage azaba yisanga.”

Iri rushanwa rizenguruka u Rwanda ku magare rigiye kuba ku nshuro ya 15 kuva ribaye mpuzamahanga rizitabirwa n’amakipe 20 yatoranyijwe muri 51 yasabye kuyitabira.