Abakinnyi ba Filimi 10 bapfuye bari ku rubuga rw'amahina

Abakinnyi ba Filimi 10 bapfuye bari ku rubuga rw'amahina

 Apr 22, 2023 - 10:35

Hari benshi mu bantu bagiye bapfa ubwo babaga bari mu bikorwa byo gufata amashusho ya Filimi zitandukanye. The Choice twabateguriye urutonde rw'abakinnyi 10 bapfuye bari mu kazi.

Hari abitabye Imana mu myaka ya vuba ku buryo byakoroha guhita ubibuka ariko hari n'abakera bitabye Imana byashoboka ko waba utakibibuka.

Muri aba bakinnyi ba Filimi twaguteguriye, higanjemo abakomoka muri America ndetse n'iburayi.

10. Calore Lombard

Uyu mugabo yitabye Imana mu mwaka wa 1941 ubwo barimo bafata amashusho ya Film yiswe To be or not to be yari yarateguwe na Ernst Lubitscha. Caroline yamenyekanye cyane mu myaka ya 19930 muri Hollywood. 

9. Luke Perry 

Luke Perry yitabye Imana mu mwaka wa 2018 ubwo bafataga amashusho ya Filimi yise Once upon time in Hollywood. 

Uruhare yakinaga muri iyo Filimi rwahise rukurwamo aho yari gukinamo ari umukene ubayeho mu buzima bugoye.

8. James Dean 

Uyu mukinnyi wa filimi yitabye Imana akiri muto dore ko yari afite imyaka 24 ubwo mu mwaka wa 1955 mu kwezi Karindwi (Nyakanga) bafataga amashusho ya Filimi yiswe Giant.

Iyi Filimi yiswe Giant yaje kubica biracika ndetse nyuma y'aho ihatana mu bihembo bitandukanye harimo na Academy best movie awards. 

7. Natalie Wood

Natalie yitabye Imana mu mwaka wa 1983 ubwo bafataga amashusho ya Filimi bise Brainstorm. 

Ikishe uyu mukinnyi wa Filimi nanubu kiracyari amayobera kuko yapfuye ubwo bari bagiye gufata amashusho y'iyi Filimi akaba yararohamye mu nyanja ya Pacific.

Nyuma y'uko Natalie apfuye kandi ariwe nyiri igitekerezo cy'iyo Filimi, Director Trumball yahise akoresha murumuna wa Natalie witwa Lana kugira ngo akomereze aho Natalie yapfuye agejeje.

6. Heath Ledger 

Heath yari umukinnyi wa Filimi wakinaga mu buryo bugezweho ndetse akaba yaragaragaye muri Filimi nyishi harimo 10 things I hate about you, brokeback mountain ndetse n'izindi zitandukanye.

Heath yitabye Imana muri Mutarama 2018 ubwo hafatwaga amashusho ya Filimi yiswe The Imaginarium of Doctor parnassus ubwo yarimo akina mu gace ka nyuma ka Filimi kugira ngo uruhare rwe muri Filimi rurangire.

Mu rwego rwo kugira ngo bazahore bamwibuka, inshuti ze eshatu Johnny Deep, Jude Law na Colin Farell nibo bahise bakina mu mwanya we.

5. Brandon Lee

Inkuru y'akababaro yasakaye ubwo hafatwaga amashusho ya Filimi yiswe The Crow mu mwaka wa 1994 ubwo Brandon Lee yitabaga Imana azize imbunda bakoreshaga muri iyo Filimi.

Cyakora iyi filimi yaje gukomeza gukinwa hanyuma mubyara wa Lee aba ariwe uhita amusimbura muri uwo mwanya we.

4. Bruce Lee 

Uyu mukinnyi wa Filimi kugeza na nubu ugikunzwe n'abatari bake, ntabwo abantu bazigera bibagirwa ubwo yitabaga Imana arimo akina muri Filimi ya "Game of Death " bisobanuye umukino w'urupfu ahita abigenderamo. 

3. Paul Walker 

Buri muntu wese ukunda Filimi ku isi yababajwe n'urupfu rwa Paul Walker witabye Imana ubwo hafatwaga amashusho ya Filimi yiswe Fast and Furious muri season ya 7.

Nyuma y'urupfu rwe, Filimi yabaye nk'ihagaze ndetse abantu benshi bakaba bahita bamwibuka iyo bumvishe indirimbo see you again ya Wizz Khalifa yaririmbiwe mu rwego rwo kumwibuka.

Paul Walker yitabye Imana mu mwaka wa 2015 harimo gufatwa amashusho ya Furious season ya 7.

2. Phillip Seymour Hoffman 

Uyu mukinnyi wa Filimi yitabye Imana ubwo hafatwaga amashusho ya Film yiswe The hunger games mu mwaka wa 2014.

Hoffman yitabye Imana kubera gufata ibisindisha byinshi ndetse yitaba Imana uduce yagombaga gukina aturangije ariko tutaranononsorwa ku buryo byasabye ko amakosa yarimo yakosowe ariko bahita bahindura Filimi.

1. Chris Farley 

Uyu mukinnyi nawe yishwe no gufata ibisindisha byinshi ubwo bafataga amashusho ya Shrek yaje guhita yitaba Imana mu mwaka wa 2001.

Uyu munyarwenya Yazize kunywa uruvange rwa cocaine na morphine  hanyuma bituma yitaba Imana. Akaba yari akunzwe kubera urwenya rwe.