Ronaldinho nyuma yo kukanyuzaho mu mupira w'amaguru yageze no mu muziki

Ronaldinho nyuma yo kukanyuzaho mu mupira w'amaguru yageze no mu muziki

 May 20, 2023 - 03:03

Umugabo ukomoka muri Brazil akaba umunyabigwi mu mupira w'amaguru, Ronaldinho yageze mu muziki.

Rurangiranwa, Ronaldinho yanyeganyeje imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara mu mashusho y’indirimbo nshya ya Bad Bunny “Where She Goes”.

Ronaldinho yagaragaye mu mashusho y'indirimbo nshya ya Bad Bunny 

Ku wa Kane, tariki ya 18 Gicurasi 2023, ni bwo uyu muririmbyi wo muri Porto Rico yerekanye aya mashusho, agaragaramo iki kirangirire mu mupira w'amaguru Ronaldinho. Kugeza ubu iyi ndirimbo imaze kurebwa na miliyoni zirenga eshanu kuri YouTube.

Benito Antonio Martinez, cyangwa se Bad Bunny, ni umukunzi wa siporo, byari icyubahiro kuri we gukorana na Ronaldinho wabiciye bigacika mu ikipe ya FC Barcelona. N'ikimenyimenyi ko Bad Bunny akunda siporo, aherutse kugaragara mu mukino wa NBA hagati ya Los Angeles Lakers na Golden State Warriors.

Kimwe na Bad Bunny, Ronaldinho na we umuziki ni utuntu Twe. Aherutse kugira ati: “Umuziki wahoze mu buzima bwanjye. Nabirazwe n'umuryango wanjye. Kandi byagize ingaruka no ku buryo bwanjye bwo gukina. Nizera ko indirimbo zose zifite injyana, buri ndirimbo ifite uko igenda. Kandi ibyo byose ni ko byagendaga mu kibuga. Kuri njye, ubuzima butagira umuziki ntibushoboka.”

Ronaldinho yavuze ko ari umukunzi w'umuziki 

Ronaldinho ku rubuga rwe rwa Instagram yashimiye Benito kuba yaramutumiye akamushyira mu mashusho y’indirimbo ye.